Bugesera: Ubuhamya bw’umugore wakubiswe azira kutambara agapfukamunwa agakuramo inda

webmaster webmaster
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

*Umugabo yajyanwe mu Nzererezi

Kayitesi Germaine wo mu Karere ka Bugesera yavuze ko inda yari atwite y’amezi abiri yavuyemo nyuma y’aho we n’umugabo we bakubiswe n’abashinzwe umutekano ku rwego rw’Akarere (DASSO) bari kumwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, azira kutambara agapfukamunwa.

Kayitesi Germaine wakubiswe na DASSO bikamuviramo gukuramo inda

Ibi byabaye kuwa 14 Nyakanga 2021 mu masaha ya saa kumi, mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Kibenga mu Karere ka Bugesera.

Kayitesi yabwiye UMUSEKE ko ubwo yari avuye iwe yerekeza aho umugabo we asanzwe akorera, yahuye n’abashinzwe gucunga umutekano mu Karere Bugesera, ba DASSO bagera kuri batatu baramuhagarika, bamubaza impamvu atambaye agapukamunwa.

Yavuze ko yari asanzwe afite ikibazo cyo kuba afite inda gusa ko hari agapfukamunwa afite aho umugabo we akorera ubucuruzi bityo ko bamwihanganira akagenda akaza kukambara.

Kayitesi yavuze ko we n’iryo tsinda ry’aba Dasso bamanukanye aho umugabo we asanzwe akorera ari naho intandaro yo guhohoterwa yatangiriye.

Yagize ati “Yarinjiye [Dasso] muri comptoire, umugabo wange niho yari yicaye aramubwira ati kingura firigo, arakingura asanga huzuyemo fanta n’inzoga ebyiri za Mützig, aramubaza ati ‘ese ufitemo n’inzoga?’ Undi aramubwira ngo none se ntibyemewe ko umuntu azigura akajya kuzinywera iwe? Ubwo batangira kumutuka.”

Kayitesi yavuze ko umugabo we yasabwe gufungura urundi rugi rwo muri iyo nzu ngo basake ahandi ababwira ko nta rufunguzo afite ko umugore we yajya kuruzana iwe mu rugo. Icyo gihe ba DASSO ntibanyuzwe ahubwo bahise bakubita urugi rugwamo imbere, binjiramo maze basangamo amakureti (amakesi) y’inzoga maze barayasohora bamusaba kuyicaraho baramufotora.

Ibyo bikimara kuba yasabwe kuyasubiza mu nzu maze na we ababaza icyo bifuzaga kugeraho ari nabwo yaje kugwa hasi bikamuviramo ibibazo.

- Advertisement -

Yagize ati “Baramubwiye ngo yasubize mu nzu, noneho arabaza ngo ese mwashakaga iki? Bamubwira ko ntacyo ashinzwe kumenya icyo bashaka. Akibabaza gutyo undi ahita aza amufata mu mashati.

Umugore ati “Ubwo mpagurutse ngiye kujya muri comptoire, DASSO ankubita inkokora ngwa hasi nubitse inda kandi nari mfite inda y’amezi abiri.”

Kayitesi yavuze ko ibyo bikimara kuba yabasabye kujya kwa muganga kuko yari yatangiye kuribwa ariko DASSO zirabyanga zivuga ko ari byo ari kwikoresha.

Yavuze ko ibyo bikimara kuba Dasso zahise zihamagara Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Ephrem, babashinja gukubita urwego rw’umutekano.

Umugabo wa Kayitesi Germaine ubwo yasabwaga na DASSO kwicara ku makese y’inzoga kugira ngo bamufotore, ubu afungiye mu kigo cy’inzererezi

Kayitesi yavuze ko ubwo Sebarundi akimara kuza, atabanje kubaza uko byagenze yahise abakubita, ahamagara Polisi maze bambikwa amapingu bajya gufungwa kuri Polisi ya Nyamata.

Yagize ati “Ubwo nange ninjiramo kandi ndi kuribwa cyane bigeze saa saba umuyobozi wa gereza y’abagore ni we wagiye gukomanga abasaba ko banjyana kwa muganga.”

“Umupolisi yaramubwiye ngo ni ibyo ari kwigirishwa, arongera arakinga. Ndakomeza ndagaragurika. Saa munani arongera arakomanga ngo mwatabaye uyu mugore napfira aha murabitubaza? Nibwo yagiye ahahamagara imodoka ya Polisi injyana ku Bitaro bya ADEPR Nyamata.”

Icyo gihe yaraye mu Bitaro bya ADEPR bamukorera ubutabazi bw’ibanze, bukeye arataha nubwo nta muntu yari afite asanga kuko umugabo we yari afunganye urufunguzo ndetse n’umwana umwe w’imyaka ibiri bafitanye bari bamusize mu baturanyi.

Ku Bitaro bya ADEPR bamuhaye kuzagaruka kwivuza tariki ya 29 Nyakanaga 2021. Kayitesi yaratashye ajya kuba ku baturanyi ariko abwirwa ko umugabo we yamaze kujyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Ruhuha.

Ku wa 27 Nyakanga 2021, nibwo yumvise ubuzima buhindutse yihutira kwa muganga, ataragerayo yumva ari kuva niko kubanza gucishwa mu cyuma asanga umwana yamaze gupfa.

Kugeza ubu Kayitesi ari mu Bitaro bya ADEPR bya Nyamata kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga mu gihe umugabo we yamaze kujyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Ruhuha.

 

Akarere ka Bugesera hari ibyo katangaje…

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yabwiye UMUSEKE ko washingira ku makuru yatangajwe ku rubuga rwa twitter rw’Akarere ka Bugesera.

Mu butumwa bwanditswe kuri twitter bwagize buti “Aba bantu bafashwe taliki 14/07/2021, icy’agapfukamunwa si cyo kuko bafatiwe gukora akabari, bananiza urwego rwa DASSO, hiyambazwa Polisi y’u Rwanda ari na yo yahabavanye. Ikibazo cyo guhohoterwa ntacyo twamenye, ubwo kigaragajwe kirakurikiranwa, inzego zibishinzwe zabitangiye.”

Kayitesi arasaba ko yahabwa ubutabera kandi umugabo we agafungurwa kugira ngo abashe kwita ku mwana usigaye uba ku baturanyi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW