Cardinal Laurent Monsengwo wayoboye Diyosezi Nkuru ya Kinshasa yapfuye

webmaster webmaster

Musenyeri Mukuru wa Kinshasa, Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya wari mu kiruhuko cy’izabukuru yaguye i Paris mu Bufaransa kuri iki Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021, yari yaragiye kwivuza.

Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya yari mu kiruhuko cy’izabukuru

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe kuri Twitter, na Padiri Jean-Marie Konde ushinzwe itumanaho muri Diyosezi Nkuru ya Kinshasa.

Padiri Konde yanditse ati “Umusirikare w’umutima wa Kristu, ruhukira mu mahoro. Dutegereje kumusezeraho mu cyubahiro i Kinshasa, turasengera riho ya Musenyeri Mukuru wa Disozezi Nkuru ya Kinshasa Archevêque wari mu kiruhuko cy’izabukuru.”

Mu itangazo ryasohowe nyuma na Diyosezi ya Kinshasa rivuga ko Musenyeri Mukuru, Karidinari Fridolin Ambongo, yababajwe n’urupfu rwa Karidinari Monsengwo.

Yasabye Abakiristu gusengera nyakwigendera, avuga ko itariki yo izaberaho imihango yo kumusezera izamenyeshwa nyuma.

Tariki 25 Ugushyingo 2018, nibwo Karidinari Fridolin Ambongo yagiye i Kinshasa gusimbura Karidinari Laurent Monsengwo wari wubashywe cyane muri RD.Congo.

Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya yari afite imyaka 82 y’amavuko

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW