Covid-19: Umugore wo muri COOPAV yinjizaga Frw 300, 000 ku kwezi, ubu nta na Frw 10, 000 abona

webmaster webmaster

Abanyamuryango ba Koperative COOPAV y’abagore bakora ubukorikori bwo kubaho imitako, mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi bavuga ko Covid-19 yabateye igihombo, imitako yabo yagurwaga na ba mukerarugendo ubu yabuze abayigura.

Uwamahoro Agnes umuyobozi wa koerative COOPAV avuga ko igihombo batewe na Covid-19 ari kirekire

Bavuga ko wasangaga ku kwezi umwe yinjiza agera ku bihumbi 300Frw yakuyemo n’ayo kwizigama, ariko ubu ngo nta nubwo babona ibihimbi 10Frw.

Bamwe mu bagore bibumbiye muri iyi koperative iboha imitako bavuga ko mbere icyorezo cya Covid-19 kitaraza bari babayeho neza bakora bakiteza imbere kuko ibyo bakoraga babigurirwaga na ba mukerarugendo bakabona amafaranga batungisha imiryango yabo, ndetse n’ayo bashyira mu isanduka ya koperative kuko ngo ibyo umuntu yagurishaga bakuragaho 15% akajya mu isanduka andi akaba ay’untu, ku buryo ku kwezi hari n’abinjizaga agera ku bihimbi 300Frw.

Kubwimana Adeline ni umwe muri abo bagore yagize ati “Mbere ya Covid-19 koperative yacu ni yo yari idutungiye imiryango, ubu nta kigenda kuko nta mikorere igihari. Ubusanzwe twakoraga uduseke ndetse n’indi mitako, ibyo twakoraga byagurwaga na ba mukerarugendo, aho Coronavirus iziye rero babaye bakeya ntabwo tukibona abaguzi, dusa naho twabihagaritse, n’ugurishije ntashibora kubona n’ibihumbi 10Frw mu kwezi. Nawe wibaze ahantu umuntu yashoboraga kuba yakwinjiza ibihumbi biri hagati ya 200 na 300Frw ukaba utabona n’iryo cumi.”

Akomeza avuga ko bahuye n’igihombo ubu bari mu bukene kuko umwuga wari ubatunze utakibagaburira bakaba basaba ko bafashwa mukongera kwiyubaka.

Uwamahoro Agnes umuyobozi wa COOPAV mu Murenge wa Kinigi, avuga ko igihombo batewe na Covid-19 cyagize ingaruka zigera no mu miryango yabo, agasaba ko bafashwa kongera kwiyubaka.

Yagize ati “Igihombo Covid-19 yaduteye cyageze no ku miryango yacu kuko niho twakuraga. Niko kazi twari dufite kaditunze kugeza ubu ntaho dukora, bisa naho byahagaze kuko mu bantu barenga 50 bagize koperative ukwezi gusobora gushira nta n’uwinjije Frw 10, 000 ubwo rero kwiga kw’abana ndetse n’ibindi biragoye kubibona muri iki gihe, tugasaba ko twafashwa tukongera kuba twakora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Rucyahana Mpuhwe Andre avuga ko icyo kibazo bakizi ko hari amakoperative atandukanye bazi yahombejwe n’icyorezo cya Covid-19, ariko ko batangiye kubikurikirana banayabaruye, bagiye gushaka uburyo babafasha ku bufatanye n’imishinga itera inkunga Akarere.

Yagize ati “Icyo kibazo turakizi ko hari za koperative zahombye kubera Covid-19 ariko twatangiye kubikoraho ndetse hari na bamwe twatangiye gufasha. Icyo nasaba ni uko abazihagarariye buzuza ibisabwa bakabizana ku Karere tugasuzuma, maze tukazafatanya n’abaterankungo tukaba twabaha amafaranga yo kubafasha kongera gukora.”

- Advertisement -

Akomeza avuga ko hari na Koperative basuye bagasanga zifite imikorere ndetse n’imicungire mibi y’umutungo, nk’abo akaba abagira inama yo kuba bakwisuzuma bagakora neza bakiteza imbere batitwaje ko ari Coronavirus yabahombeje ahubwo bagakosora imikorere yabo.

Mu Karere ka Musanze bavuga ko hamaze kubarurwa koperative zahombejwe na Covid-19 zirenga 100, gusa ubuyobozi buvuga ko hari abo bwatangiye gufasha kandi ko buzakomeza kubafasha kuko bafite abafatanyabikorwa batandukanye barimo BDF ndetse na UNDP.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Inyubako ya Koperative Mararo

Joselyne UWIMANA / UMUSEKE.RW