Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nyakanga 2021, rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gekenke n’abandi bari kumwe ubwo bakubitaga umumotari.
Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amashusho y’abantu bari gukubita umumotari wari utwaye imizigo kuri moto.
Abagaragara bakubita uriya mumotari bamukorera ibikorwa bibi birimo kumwambura imyenda, baba bavuga Ikinyarwanda, bavuga ko uwo mumotari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Benshi mu batanze ibitekerezo kuri aya mashusho, bavugaga ko ibi bidakwiye mu Rwanda rwa none ruzwiho kugendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
RIB ivuga ko bariya bantu “Bakurikiranweho ibyaha by’iyica rubozo, gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”
Uru rwego rutangaza ko bariya bantu ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rushashi na Gakenke mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB iributsa ko nta muntu uwo ari we wese wemerewe gukubita undi n’iyo yaba yakoze icyaha cyangwa amakosa kuko nta gihano cyo gukubita giteganywa n’amategeko mu Rwanda.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW