Gicumbi: Umuganga yavunitse igufwa ry’ukuguru ubwo yirukaga ahunga Abapolisi

webmaster webmaster

Umuganga witwa Habiyakare Damascene ukorera mu Nkambi y’impunzi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Nyakanga 2021 yaguye mu cyobo avunika igufwa ubwo yahungaga imodoka y’Abapolisi nyuma yo kurenga ku masaha yashyizweho mu kwirinda Covid-19.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gacurabwenge mu Kagari ka Gacurabwenge, mu Murenge wa Byumba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zishyira saa kumi n’ebyiri n’igice.

Uyu muganga wari utashye yahungaga imodoka ya Polisi kugira ngo adahanwa nk’uwarenze ku mabwiriza ya Leta yo kutarenza saa kumi n’ebyiri ukiri mu muhanda.

Habiyakare ubwo imodoka ya Polisi yahagararaga yahise akuramo ake karenge ariruka, Abapolisi bamwirukaho ageze hepfo gato agwa mu cyobo ahita avunika igufwa ry’akaguru.

Sunday Emmanuel, umukuru w’Umudugudu wa Gacurabwenge byabereyemo yavuze ko nyuma yo kubona uwo mugabo avunitse bahamagaye imbakugiragutabara imujyana kwa muganga.

Ati “Bambwiye ko yahungaga Polisi, iramwirukankana agwa mu cyobo kinyuramo amazi avunika igufwa ry’akuguru, nahamagaye Ambulance imujyana kwa Muganga.”

Ubwo Abapolisi babonaga ko aguye mu cyobo bahise basubira inyuma barigendera gusa hari umwana wabonye uyu muganga mu cyobo abibwira Abapolisi bahita bagaruka na bo bamenyesha Komanda arahagera, gusa nyuma basize muganga aho ku muhanda barigendera.

Kugeza ubu umuganga waguye mu cyobo arwariye ku Bitaro bya Byumba aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

- Advertisement -

Abantu basabwa kugerera mu ngo ku gihe ndetse no guhagarara igihe bahagaritswe n’inzego z’umutekano ziba ziri mu kazi ko kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW