Gisozi: Umugabo bamusanze amanitse mu giti bigakekwa ko yiyahuye

webmaster webmaster

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30  utaramenyekana umwirondoro we yasanzwe amanitse mu giti, mu Kagari ka  Musezero, mu Mugudugu wa Ntora bikekwa ko yaba yiyahuye.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021 aho uriya mugabo yabonywe  mu ishyamba ryo kuri uwo musozi n’abantu bari kuva muri siporo.

Gusa Hari andi makuru avuga ko muri ako gace hakunze kugaragara umutekano mucye ukorwa n’insoresore zikunze gushikuza amatelefoni  bigakekwa ko yaba yishwe akamanikwa mu giti.

Inzego z’umutekano ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha byahageze kugira ngo bamenye imvano y’urwo rupfu.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi Musasangohi Providence, yahamirije umuseke ko uyu mugabo yasanzwe muri iri shyamba amanitse mu giti.

Musasangohe yasabye abaturage ko nta kintu na kimwe gikwiye kuvutsa ubuzima umuntu.

Ati “Kuko tutaramenya icyamwishe abaye ari ukwiyahura duhora tubwira abaturage  ko nta kintu cyagatumye umuntu yivutsa ubuzima.”

Kugeza ubu umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye urwo rupfu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW