Gitifu wa Cyeza yahagaritswe ku kazi amezi abiri adahembwa kubera amakosa akomeye

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Muhanga: Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwahagaritse ku kazi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza Mukamutali Valerie bunasaba ko nta gihembo icyo ari cyo cyose agomba kubona muri iki gihe.

Amakuru Umuseke ufite avuga ko  Gitifu wa Cyeza yandikiwe ashinjwa  gukoresha nabi umutungo wa Leta aho yishyuye ashingiye ku nyandiko yakozwe n’abavandimwe ba Uwiringiyimana Marie Chantal, mu izina ry’Umuyobozi w’ishuri rya EP Ruli Catholique, ariko atarayisinyeho yemeza ko rwiyemezamirimo Sibomana Fulgence yarangije kubumba kositara 600 hakishyurwa asaga Frw 100, 000.

Mukamutali kandi ashinjwa kudakora neza inshingano ze, aho yahaye rwiyemezamirimo amaseserano y’isoko ryo kugemura amarangi n’ibindi bikoresho by’ibihumbi birenga 100 ku giciro fatizo cya Frw 280, 000 kandi hari rwiyemezamirimo watanze igiciro fatizo kingana na Frw 110, 000.

Mu yandi makosa Gitifu aregwa harimo isoko ryo kugemura amarangi n’ibindi bikoresho yatanze ku giciro fatizo cya Frw 264, 500, ku isoko ryo kugemura ibikoresho byo muri Quinquellerie agatsindwa kubera carte jaune y’imodoka yashingiweho itari iteganyijwe muri dossier d’appel d’offre (DAO).

Ibi byatumye rwiyemezamirimo akora imirimo y’isoko yishyurwa ku giciro kinini kandi atari we wari watsinze.

Amakuru Umuseke ufite avuga kandi ko hari amakosa Gitifu Mukamutali atamenyekanishije, rikaba ari ikosa ryo mu rwego rw’akazi yamenye ko undi mukozi wa Leta yarikoze akamukingira ikibaba.

Iryo kosa ni aho urugi rw’ingunguru rwabariwe agaciro ka Frw 4, 752, 027.

Mukamutali akabafasha gukosora igenagaciro nta burenganzira abifitiye bikaba byaratumye badakurikirana abakoze ayo makosa kuko bahise bagarura amafaranga arengaho.

- Advertisement -

Inyandiko irimo igihano Umuseke wabonye ivuga ko:

“Hashingiwe ko kuva wajya mu nshingano nta kindi gihano wigeze uhabwa ndetse no kuba amakosa warayakoze utabigambiriye bibaye impamvu zoroshya uburemere bw’amakosa wakoze.

Kubera iyo mpamvu uhagaritswe ku kazi mu gihe cy’amezi abiri kubera amakosa wakoze.”

Ibaruwa yamenyeshyejwe inzego zitandukanye zirimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko igihano cyatangiye tariki 22 Nyakanga 2021 kikazageza tariki 21 Nzeri 2021.

Umuseke washatse kumenya icyo uyu Gitifu abivugaho, ntiyafata Telefoni ye ngendanwa.

Bamwe mu bo bakorana babwiye Umuseke ko iki gihano Mukamutali Valerie yasabiwe n’Akarere kuko ibaruwa isinye mu izina rya Mayor wa Muhanga, Kayitare Jacqueline, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ni we ushobora guca inkoni izamba akababarira uriya Mukozi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.