Guma mu Rugo: Min Gatabazi yihanangirije Abayobozi bahutaza abaturage bitwaje Covid-19

webmaster webmaster

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yihanangirije abayobozi bakunze kugaragara bahutaza abaturage bitwaje amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus avuga ko badasahobora kwihanganirwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney (ARchives)

Tariki ya 15 Nyakanga 2021, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku ngamba nshya zo kwirinda COVID-19 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere 8, byashyizwe muri Guma mu Rugo itangira kuri uyu wa Gatandatu, nibwo Hon Gatabaze yasabye Abayobozi kutazitwaza Covid-19 ngo bahutaze abaturage.

Minisitiri  Gatabazi yavuze ko Abayobozi bakwiye gufasha abaturage kumva amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ariko hatabayeho kubahutaza.

Yagize ati “Turasaba Abayobozi kwirinda guhutaza abaturage. Muri ibi byose gusobanurira umuturage ukamutega amatwi, tugafatanya kwigisha ariko ibintu byo guhutaza abaturage no kubahohotera no mu zindi gahunda zose z’ubuzima, abaturage bacu bose bagomba kubahwa, hanyuma n’abaturage tukabashishikariza kujya bumva inama baba bagiriwe.”

Yakomeje agira ati “Nta na rimwe tuzigera twihanganira umuyobozi ukubita umuturage. Ntabwo mu buyobozi byemewe ku buryo n’abajya babigiramo uruhare bahanwa bimwe by’intangarugero.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abantu kumva ko badakwiriye gutegereza ngo iminsi 10 ya Guma mu Rugo ndayikoramo iki kinyuranye n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ngo irangire basubire mu buzima busanzwe.

Ati “Uyu munsi niba twihaye iminsi 10 (ya Guma mu Rugo) abantu bagakomeza kujya muri twa Tubari two munsi y’ibitanda, no mu byumba bifunganye, uyu munsi nituvuga Guma mu Rugo abantu bagakomeza kujya gusurana aho batuye, kujya gusura uwo muturanye ni amakosa, ushobora kuvanayo Covid-19 ushobora no kuyijyanayo.”

Gatabazi avuga ko abantu barwayi mu ngo bagomba kuguma aho bari muri iyi minsi 10 ya Guma mu rugo kuko nibahava bagatembera ngo ntacyo iminsi 10 ya Guma mu Rugo izaba imaze.

Byakunze kugaraga ko hari Abayobozi bahutaza abaturage bitwaje amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Covid-19.

- Advertisement -

Ku wa 6 Nyakanga 2021 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rufunze  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, akurikiranyweho ibyaha by’iyicarubozo, Gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe hakorwaga ubugenzuzi mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu mashusho aheruka gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza  umumotari aparitse moto hafi y’ikiraro avugana n’abari bamuhagaritse, nyuma akaza kuyivaho agashyamirana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, ari kumwe n’urundi rubyiruko, kugeza ubwo bamurushije imbaraga, bakamukubita, baramuzirika bifashishije umugozi bagerageza kumuniga.

Ni imyitwarire kandi yagawe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu icyo gihe aho yavuze ko umuturage yahohotewe kuko yari atwaye ibiribwa kandi byemewe muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW