Guverineri Habitegeko yihanije abimurira utubari mu ntoki no mu ishyamba

webmaster webmaster

Karongi: Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François yasabye abatuye Akarere ka Karongi, gushyira mu mutwe no ku mutima gahunda za Leta zijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19, abibutsa ko abimuriye utubari mu ntoki no mu mashyamba baba bafumbira Covid-19.

Habitegeko Francois yasabye abaturage kumva ko nta we basiganya mu kurwanya Covid-19

Guverineri Habitegeko yabivuze mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Karongi aho yabwiye abaturage ko bakwiriye gucika ku muco mubi wo gucunga ku ijisho abashinzwe umutekano n’inzego z’ibanze aho usanga bamwe mu baturage batambara agapfukamunwa bakakagendana mu mufuka, abandi bakakambara nabi ku bushake.

Ati “Ni ukuvuga, aba abifite mu mutwe ariko atabifite ku mutima kandi biratureba twese.”

Yabwiye abaturage ko guhangana n’icyorezo cya Covid-19 bidasaba imbaraga z’umuntu umwe ko bisaba ubufatanye mu nzego zose.

Ati “Ibyiciro byose tugomba kurwana uru rugamba ntabwo inzego z’ubuzima n’iz’umutekano zabyishoboza, twese biratureba.”

Yihanangirije bamwe mu baturage barenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta avuga ko nta tubari twemerewe gukora ariko bo bakarenga bakatwimurira mu ntoki no mu mashyamba aho bajya kunywera.

Yagize ati “Mubicikeho kuko utubari two mu ntoki no mu mashyamba ari ifumbire ya Covid-19.”

Guverineri Habitegeko François yashimye kandi akazi keza kari gukorwa n’inzego z’ibanze mu Karere ka Karongi mu gukangurira abaturage kwirinda no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye yagaragaje ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, mu Karere ka Karongi abantu 1 963 ari bo banduye Covid-19 hakira 1 830 hapfa 3.

- Advertisement -

Uyu muyobozi w’ibitaro bya Kibuye yatangaje kandi ko abamaze gukingirwa Covid-19 mu Karere ka Karongi ari abantu 7 586.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yavuze ko bari gukora ubukangurambaga bifashishije urubyiruko rw’abakoranabushake, imodoka zigenda zikangurira abantu kwirinda iki cyorezo ndetse banifashisha Itangazamakuru kugira ngo bahashye iki cyorezo.

Guverineri Habitegeko yasabye abaturage kurushaho gukaza ingamba kugeza iki cyorezo kirangiye kuko baramutse badohotse bakwisanga cyabahitanye.

Uruzinduko Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yagiriye mu Karere ka Karongi, ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga yarusoreje muri Centre ya Rufungo ihuriweho n’Uturere twa Rutsiro na Karongi ibaho urujya n’uruza, asaba Abayobozi ku mpande zombi ubufatanye mu bukangurambaga bwo kwirinda C0vid-19.

Guverineri ubwe yagiye agenzura uko ingamba zo kwirinda Covid-19 muri Karongi zishyirwa mu bikorwa
Yashimiye abakoranabushake bahora babwira abantu amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakanafasha mu kuyubahiriza
Yasabye abaturage kwirinda utubari bajyana mu ntoki cyangwa mu ishyamba

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Sylvain Ngoboka
UMUSEKE.RW/Karongi