“Ibaruwa ya Kibwa” umugabo uheruka kwiyahura yandikiye umugore yagiye hanze

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuseke wabagejejeho inkuru y’umugabo witwa Mpamira Marcel wasanzwe mu giti bikekwa ko yiyahuye, byamenyekanye ko yasize yanditse ibaruwa asezera umugore we, ndetse ngo ashobora kuba yariyahuye kubera ipfunwe ryo gufatwa “asambana”.

Mpamira Marcel ubuyobozi buvuga ko yari abanye neza n’abaturanyi be

Ikinyamakuru Igihe.com cyabashije kubona ubutumwa buri muri iriya baruwa Mpamira Marcel yavuze ko ari iya kibwa, akaba yarasezeye umugore we bari bamaranye imyaka 19 ndetse n’abandi bose abo yagiriye neza n’abo yabangamiye.

Ubutumwa burimo agira ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo ngusezereho muri ubu buryo mpisemo gukoresha, nubwo atari bwo buboneye kurusha ubundi bubaho. Unyemerere gato, ufunge amaso wemere ko Marcel agusezeyeho bwa nyuma.

Nkwandikiye uru rwandiko rwa kibwa kugira ngo hatazagira ukumbaza, haba abo mu muryango, abana cyangwa inzego bwite za Leta kuko urugendo ngiyemo sinigeze nduteganya cyangwa ngo ndutegure. Nta n’umwe narubwiye, ni yo mpamvu nshatse kugenda nsezeye kuko ugenda nta we umuhagarika.

Abo nagiriye neza namwe muzayigirire abandi, abo nagiriye nabi muzagire ubutwari mumbabarire.

Madamu, izina ugiye kwitwa rifite igisobanuro gikomeye, uzashinyirize hamwe n’Imana uzatsinda kandi izagushoboza. Madame nongeye kugusaba imbabazi. Sorry.”

Mpamira Marcel yari Umuyobozi w’Imishinga muri EMLR- Rubingo, mu mushinga ufashwa na Compassion International Rwanda, wita ku bana no kubakira abatishoboye.

Iriya baruwa yashyizweho umukono ku wa 13 Nyakanga 2021, ariko bukeye tariki 14 Nyakanga 2021 ni nabwo yasanzwe mu giti bikekwa ko yiyahuye.

- Advertisement -

https://p3g.7a0.myftpupload.com/gasabo-umugabo-bamusanze-mu-giti-amanitse-bikekwa-ko-yiyahuye.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: Igihe

UMUSEKE.RW