Ibihugu bya Africa biranengwa gutseta ibirenge mu koherereza u Rwanda abakekwaho gukora Jenoside

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyuma y’uko Ubuhorandi bwohereje mu Rwanda Rutunga Venant ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Ruhashya n’icyari ISAR Rubona, Ubushinzacyaha bw’u Rwanda buranenga bimwe mu bihugu bigicumbikiye abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bikagenda biguru ntege mu kuboherereza ubutabera bw’u Rwanda.

Siboyintore Jean Bosco yanenze ibihugu bigiseta ibirenge mu kohereza abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushinzacyaha bukuru bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana Abanyarwanda bari mu mahanga bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Siboyintore Jean Bosco, yanenze ibihugu byA Afrrica bidatera intanbwe mu kohereza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twohereje impapuro zisaba guta muri yombi abasaga 1,147 mu bihugu 33. Iyo urebye usanga umubare munini uri muri Africa kuko habarurwa abantu basaga 967 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko DR Congo na Uganda nibyo byohereje abantu 8 gusa, ibintu utareka kuvuga ko ntabo bohereza ugereranyije n’umubare uri muri ibi bihugu.”

Uku guseta ibirenge mu gushyikiriza ubutabera bw’u Rwanda abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo ari muri Africa gusa kuko n’Iburayi ngo n’uko uretse ko binyuranye no muri Africa, nk’uko Siboyintore yabisobanuye mu kiganiro na RBA.

Yagize ati “Mu Burayi birimo biraza ugereranyije na mbere ya 2015 kuko henshi bari bagifite ikibazo cy’imyumvire n’ubushake buke. Ariko iyo urebye ibihugu by’Ubufaransa n’Ububiligi ntibirafata intumbero yo kohereza abo bantu mu butabera bw’u Rwanda, urebye ku byakozwe n’ibi bihugu ni ukuburanisha abantu 9 mu Bubiligi, na batatu mu Bufaransa kandi ari bo bihariye umubare munini.”

Siboyintore Jean Bosco, avuga ko Umushinzacyaha Mukuru w’u Rwanda yakoze uko ashoboye mu kwibutsa inshingano ibyo bihugu bifite, harimo kohereza abo bakekwaho ibyo byaha mu bushinzacyaha bw’u Rwanda cyangwa bakababuranisha.

Ashima ibindi bihugu by’u Burayi birimo Ubuholandi kuko uretse Rutunga Venant, iki gihugu giherutse gushyikiriza ubushinzacyaha bw’u Rwanda, abandi batatu.

Uyu muyobozi yasabye abakidegembya kuba bakishyikiriza ubutabera bakaburanishwa bagahabwa ubutabera, aho guhora bihishahisha. Ku kibazo cy’abafatwa basheshe akanguhe, yavuze ko bidakuraho gukurikiranwa kuko aribo baba barakomeje kwihisha.

- Advertisement -

Ubushinzacyaha bukuru bw’u Rwanda bumaze kohereza impapuro zisaba guta muri yombi abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zisaga 1,147 mu bihugu 33 hirya no hino ku Isi. Benshi muri aba bashakishwa abagera kuri 967 babarizwa muri Africa.

Ibi ariko bikagaragaza icyuho kuko ibihugu bya Uganda, DR.Congo, Congo Brazzaville na Malawi ari byo bimaze kugira abo byohereza mu Rwanda. Nka Uganda bikekwa ko ifite abarenga 280 yohereje 3 gusa, naho abarenga 400 babarizwa ku butaka bwa DR Congo hoherejwe 5 bonyine.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW