Icyo abahanga bavuga ku bagabo basiramuye n’abadasiramuye ku bijyanye n’ibyishimo byo mu buriri

webmaster webmaster

Inzobere ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere zitangaza ko igihe cyo kurangiza (gusohora) cy’umuntu usiramuye n’udasiramuye bijya gusa, ni mu gihe hari abibwira ko kwisiramuza ari umuti w’ibanze ku bagabo barangiza vuba.

Gusiramurwa bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye

 

Urubuga Doctissimo.fr rutangaza ko inzobere zitandukanye baganiriye, zatangaje ko abagabo benshi basiramuye bagira ibyiyumvo bimwe n’iby’abadasiramuye mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Izi nzobere ku buzima bw’imyororokere zivuga ko kurangiza (gusohora) na byo ngo biba ari bimwe, haba ku mugabo usiramuye cyangwa udasiramuye kuko iki gikorwa kidahinduraho ikintu kinini.
Zemeza ko abantu badakwiriye gufata gusiramurwa nk’aho ari umuti wo kutarangiza vuba kuko byose ari mu mutwe.
Inzobere zaganiriye na Doctissimo.fr zivuga ko igikorwa cyo gusiramurwa kigabanya ububobere buba ku gitsina cy’umugabo kandi ubwo bubobere nibwo bufasha Virusi itera SIDA kwinjira mu mubiri mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA ku mugabo usiramuye, yakwandura igihe atikingiye ariko ibyo byo kwandura biri hasi ugereranyije n’udasiramuye wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, gusa gukoresha agakingirizo ku wo mutizeranye ni ngombwa cyane.
Hari imiryango irwanya gusiramura bigatuma hari abatabikorera abana babo ndetse bamwe bakarinda basaza batabikoze kandi ari ingira kamaro.
Impamvu zishobora gutuma wisiramuza

Gusiramurwa ku mpamvu z’isuku nk’aho amazi ari make cyangwa hari ubushyuhe ni ngombwa cyane. Kwisiramuza bishobora guterwa n’amahame y’idini (Abasilamu, Judaïsme).

Ushobora no kubikora ku bushake aho binakorerwa abana bakivuka. Hari n’igihe ubitegekwa na Muganga abonye uko agahu kawe gateye cyangwa ku zindi mpamvu z’indwara.

Gusiramurwa ni igikorwa gikorerwa kwa muganga ubifitiye ubumenyi n’uburenganzira. Kujya mu bavuzi ba magendu ntabwo byemewe bishobora guteza ingaruka ku buzima zazana n’ibyago by’urupfu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW