Igisirikare cy’u Rwanda cyasezereye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga 2021,ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro ku nshuro ya cyenda, Abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasoje amasezerano y’akazi.

Abayobozi Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda bari bitabiriye umuhango wo gusezera ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Muri uyu muhango wanitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwitange n’umusanzu mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Nyuma yo gutanga umusanzu mu kubohora igihugu cy’u Rwanda, buri wese ku giti cye, twese muri rusange, mu nzego zitandukanye, mwanatanze umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga,RDF yagizemo uruhare kugeza uyu munsi.”

Maj Gen Murasira, yabashimiye urukundo bagaragarije igihugu. Yagize ati “mwagize uruhare mu kubaka ubunyamwuga bwa RDF ndetse no mu zindi gahunda z’iterambere, mwaritanze, mugira umuhate kandi murangwa no gukunda igihugu. Mfashe uyu mwanya ngo mbashimire byimazeyo.”

(Rtd)Col John Karega wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimangiye ko bishimiye umusanzu batanze mu kubohora igihugu. Ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, ku miyoborere myiza yamuranze ubwo babohoraga igihugu ndetse na nyuma yo kubohora u Rwanda.

Ati “tugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko aka niko kanya keza ko kwemerera umugaba mukuru w’ikirenga na RDF muri rusange ko tuzakomeza inzira nziza, tuzakomeza umuhate wacu mu rugendo rwo kubaka iterambere ry’igihugu cyacu, kandi ntituzatererana abavandimwe n’igihugu kuri urwo rugamba rw’iterambere.”

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo dukesha iyi nkuru rutangaza ko abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi bahawe ibyemezo by’ishimwe nk’ikimenyetso cyo kuzirikana ibikorwa byabo muri RDF.

- Advertisement -

Nta mubare w’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasoje amasezerano y’akazi watangajwe gusa hari hatumiwemo abofisiye 32 bari bahagarariye abandi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Rtd Col John Karega wari uhagarariye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasoje amasezerano y’akazi.
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira yashimye umusanzu wabo mu kubaka igisirikare cy’umwuga muri RDF
                                                                   Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe n’impamyabushobozi

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste & NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW