Jacob Zuma wabaye Perezida wa Africa y’Epfo yijyanye kuri Polisi ngo imufunge

webmaster webmaster

Hari hashize iminsi yaranangiye, mu masaha yo kuri uyu wa Gatatu, Jacob Zuma wabaye Perezida wa Africa y’Epfo yishyikirije Polisi kugira ngo atangire igihano cy’igifungo yakatiwe.

Jacob Zuma yakatiwe amaze 15 y’igifungo

Mu masaha akuze yo ku wa Gatatu nibwo umuryango yashinze wemeje ko Zuma yagiye kuri Gereza iri hafi y’urugo rwe mu Ntara ya KwaZulu-Natal.

Polisi yari yamuhaye igihe nta rengwa cyo kwigemura cyangwa bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu mu gufata uriya musaza w’imyaka 79, igiye yari kuba ananiranye.

Zuma yakatiwe n’urukiko gufungwa amezi 15 muri Gereza azira kurusuzugura ubwo rwamutumizaga ngo aburane ku byaha bya ruswa ashinjwa.

Icyemezo cy’urukiko cyakuruye impaka muri Africa y’Epfo, gusa hari hashyizweho igihe ntarengwa cyari kurangira mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu ngo Zuma atabwe muri yombi.

Nabwo iki gihe ntarengwa cyari cyagenwe ubwo Jacob Zuma yangaga kwishyikiriza gereza ku Cyumweru cyashize.

Jaco Zuma ni we Perezida wa Mbere ukatiwe igifungo muri Africa y’Epfo.

Uyu mugabo yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2009 aza kuvunwaho yegujwe n’ishyaka rye muri Gashyantare 2018.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW