Karongi: Inzego zose zahagurukiye gukurikirana Guma mu rugo mu Murenge wa Murambi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu gihe Imirenge 50 hirya no hino iri muri gahunda ya guma mu Rugo kubera ubwiyongere bwa Covid-19, ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi kuri uyu wa Gatatu bwakoze igenzura mu Murenge wa Murambi na wo washyizwe muri Guma mu Rugo.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mme Mukarutesi Vestine agenzura ko kandagira ukarabe zishyirwaho zikora neza

Itsinda riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mme MUKARUTESI Vestine na DPC w’Akarere ryakoreye mu Murenge wa Murambi, bagenzura uko abikorera bakurikiza ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Mme MUKARUTESI Vestine Mayor wa Karongi yabwiye Umuseke ko basuye Umurenge wa Murambi ngo babafashe kubahiriza ingamba buri wese abigizemo uruhare, abaturage n’inzego zitandukanye.

Yavuze ko baganiriye n’Abacuruzi babasaba kunoza ingamba, buri wese akaba afite kandagira ukarabe, gushyira akamenyetso aho buri wese akandagira kugira ngo bategerana bakanduzanya.

Ati “Umurenge uri muri Guma mu rugo, ni Guma mu Rugo. Duturanye n’Imirenge y’Uturere two mu Majyepfo, muri Nyamagabe, ya migenderani ihasanzwe twashyizeho abantu bakurikirana, inzego z’umutekano zirareba ko nta we uva muri Murambi ngo ajye Nyamagabe cyangwa uva Nyamagabe aza muri Murambi.”

Ubuyobozi burafatanya n’abakorerabushake ngo ingamba zo kwirinda Covid-19 zishyirwe mu bikorwa

Yavuze ko inzego zose zikurikirana ko amabwiriza yubahirizwa kandi ngo mu bufatanye bw’abantu bose, icyorezo bazagitsinda.

Ibitaro bya Kirinda biri muri Murambi bihuza benshi bava hirya no hino, cyakora Umuyobozi w’Akarere ka Karongi akavuga ko abaturage bose bagomba kumenya ko hari icyorezo ntihagire udohoka ku ngamba.

BIZIMUNGU Bosco uhagarariye abikorera mu Murenge wa Murambi yavuze ko bagiye kubahiriza ingamba zafashwe bashishikariza abacuruzi bose gukoresha ikoranabuhanga, kuvugurura kandagira ukarabe, no gufasha ababagana gushyiramo intera hagati yabo.

- Advertisement -

Yavuze ko bagiye gufasha ubuyobozi kunganira abashobora kugira ikibazo cyo kubura ibyo kurya mu buryo bwose.

UWIMANA Phanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi  yatangarije Umuseke ko biteguye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza bafatanyije n’inzego zose ndetse n’abaturage bose.

Ati “Twatangiye kubyubahiriza hirya no hino aho Mutwarasibo, Umukuru w’umudugudu n’urubyiruko rw’abakorerabushake bari kugenda urugo ku rundi bashishikariza abaturage kutava mu rugo ari nako bareba abafite ibibazo ngo bikorerwe ubuvugizi.” 

Umurenge wa garagaje hotpots 11 zihururaho abantu benshi  bityo bagirwa inama yo kuhashyira abantu bakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda covid-19

Mme MUKARUTESI Vestine Mayor wa Karongi yagiriye inama Ubuyobozi bw’Umurenge yo gukomeza gukurikirana abarwayi bari muri mu ngo abafite ibibazo bakamenyekana.

Abayobozi banasuye aho Akarere ka Karongi kagabanira n’Akarere ka Ruhango ko mu Ntara y’Amajyepfo harebwa ko abaturage batambuka baza mu Murenge wa Murambi uri muri Guma mu rugo.

Inzego z’ibanze n’izumutekano birafatanya mu kugenzura ko Guma mu Rugo yubahirizwa mu Murenge wa Murambi

https://p3g.7a0.myftpupload.com/imirenge-50-yiganjemo-iyo-mu-ntara-yamajyepfo-ku-wa-gatatu-iratangira-guma-mu-rugo.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Sylvain Ngoboka
UMUSEKE.RW /Karongi