Kayonza: Umugabo wishe umugore amuziza ibihumbi 15 Frw yaburanishijwe mu ruhame

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama mu Kagari ka Musumba haburanishijwe mu ruhame umugabo witwa Harerimana Protogène ukekwaho kwica umugore bari inshuti amuziza ko yamufatanye amafaranga ibihumbi 15 yakekaga ko yamwibye.

Ni ubwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuwa 26 Kamena 2021 ubwo uyu Harerimana yari yiriwe asangira inzoga na Mukarukundo Espérance nk’uko uyu mugabo yabyemeye imbere y’urukiko.

Harerimana Protogene yavuze ko nyuma yo kwica uyu mugore bari inshuti bisanzwe yagize ubwoba bwo kugumana umurambo maze agahitamo kuwucamo ibice bibiri akajya kuwujugunya mu bisimu.

Uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro abazwi nk’Imparata ,ubwo yahishaga umurambo wa nyakwigendera mu bisimu waje kubonwa na Polisi na RIB bafatanyije n’abaturage bo muri ako gace.

Muri uru rubanza abacamanza b’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaje kuburanishiriza uyu mugabo ahabereye icyaha, rwahaye umwanya usesuye uyu Harerimana  maze yiregura asaba kugabanyirizwa ibihano ngo kuko ibyamubayeho byari nk’impanuka.

Ubushinjacya bwavuze ko icyaha Harerimana akurikiranyweho cyo kwica Mukarukundo Esperance kitabaye nk’impanuka ko yamwishe ku bushake kandi abigambiriye.

Bushingiye ku ngingo yi 107 y’amategeko mpanabyaha, Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu.

- Advertisement -

Bamwe mu baturage bari bitabiriye uru rubanza rwabereye mu ruhame bavuga ko rwabasigiye isomo ko kandi n’undi utekereza gukora icyaha yagakwiye gutekereza kabiri.

Bahuriza ku cyifuzo cy’uko uyu mugabo yahanwa by’intangarugero ku buryo n’undi ufite umutima w’ubwicanyi yajya yibuka igihano cyahawe Harerimana agasubiza umutima ubuntu.

Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa mu ruhame ku ya 12 Kanama 2021 saa tanu z’amanywa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW