Niyonsenga Innocent utuye mu Mudugudu wa Iriba mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro aratabaza nyuma yo guhondagurwa n’Abanyerondo 6 bagatwara n’umupangayi we mu kigo cy’inzererezi kizwi nko Kwa Kabuga i Gikondo.
Niyonsenga Innocent avuga ko yakubiswe akagirwa intere n’abanyerondo ku wa 01 Nyakanga 2021, ubwo yari ahamagawe n’umucuruzi ukodesha inzu ye ngo amwishyure amafaranga y’ubukode.
Ubwo yatahaga ngo yahuye n’uruva gusenya kuko yakirijwe inshyi n’imigeri n’abanyerondo bageze kuri 6 baje guhita bafata wa mucuruzi bamutwara mu nzererezi asiga iduka rifunguye “bamwe mu banyerondo banasahura ibicuruzwa.”
Yagize ati “Mu gihe ngitanga ibisobanuro, umwe mu banyerondo amafata mu muhogo araniga undi ankubita umugeri ngwa hasi.”
Akomeza avuga ko mu gihe yatakaga cyane abaturage bahuruye batabaye babona kumurekura ariko ntibyabuza kumuzamukana aho bacishagamo bakamukubita inshyi n’imigeri bambaye inkweto za butine.
Ati “Ibyankorewe ni akarengane katagira uko gasa.”
Abaturage bavuga ko bumvise umuntu ataka cyane bahuruye basanga ni Abanyerondo bari guhondagura uyu mugabo ku buryo iyo batagoboka yari kuhasiga ubuzima.
- Advertisement -
Bati:”Twabonye uburyo bari kuniga uriya musaza tubabwira ko amaraso ye bari buze kuyabazwa, twavugije induru babona kumurekura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Nsengiyumva Vincent yabwiye TV1 ko ibivugwa ko uyu musaza Niyonsenga Innocent yakubiswe n’irondo atari abizi.
Ati “Iki kibazo cyo guhohotera umuturage nta wigeze akingezaho, ntabyo nzi.”
Akomeza avuga ko ikibazo azi ari icy’umusaza witwa Innocent uri gushakishwa ngo kuko yumvise ko yahohoteye Mutwarasibo, akaba yarezwe muri RIB ari gushakishwa.
Gitifu Nsengiyumva avuga ko niba Niyonsenga Innocent yarakubiswe n’irondo yatanga ikirego kuri RIB kigakurikiranwa agahabwa ubutabera.
Bamwe mu baturage bavuga ko Abanyerondo badukanye umuvuno wo gukubita uwo bashaka barangiza bakamuhimbira ibyaha agafungwa mu buryo bw’amaherere.
Mu Mujyi wa Kigali ntihasiba inkuru zivuga ko Abanyerondo bahohotera abaturage bikagera naho babakubita bya kinyamaswa ibintu abaturage basaba ko Abanyerondo bahabwa amahugurwa bagakora kinyamwuga.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
IVOMO: TV One
NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW