Leta ya Ethiopia iri kwinjiza ku bwinshi urubyiruko mu gisirikare ngo ihangane n’inyeshyamba za TPLF

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Guverinoma ya Ethiopia  ikomeje kwinjiza abasore mu gisirikare kugira ngo bajye kurwana n’ingabo za Tigray zishaka gushyiraho ubutegetsi bwigenga muri ako gace.

Akarere ka Tigray kamaze iminsi karahindutse inyenga kubera intambara

Kuva inyeshyamba zafata iriya Ntara, amakimbirane yagiye aranga impande zombi amaze gufata intera. Leta iri kwinjiza abasore mu gisirikare kugira ngo yongere imbaraga z’ingabo zayo zagaragaje gutsindwa muri Tigray.

Kuva mu Cyumweru gishize, ibihumbi by’urubyiruko bo mu bice bitandukanye by’igihugu  rwinjijwe mu gisirikare nk’abakorerabushake.

Hari amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yemeza ko abari kujya mu gisirikare by’umwihariko abo mu gace ka Oromia bari gushyirwaho agahato.

Gusa umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe, Billene Seyoum abyamaganira kure avuga  ko abari kujya mu ngabo za Leta ari  ku bushake bwabo.

Yagize ati “Abinjira mu ngabo mu Ntara za Oromia, Amhara, Sidama, Harar n’Amajyepfo  y’igihugu binjiyemo ku bushake bwabo.”

Kugeza ubu nta mubare uzwi uratangazwa w’abamaze kwinjizwamo mu ngabo za Leta.

Ku wa 2 Nyakanga 2021, ingabo za TPLF ndetse n’abaturage ba Tigray baheruka kubyina intsinzi nyuma yo gutsinda ingabo za Ethiopia.

- Advertisement -

Ingabo z’ishyaka rya TPLF [Tigray People’s Liberation Federation] ziherereye mu Ntara ya Tigray muri Ethiopia  zimaze amezi umunani zirwana n’ingabo za Leta ya Ethiopia.

Kuva Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yakohereza ingabo mu gace ka  Tigray mu Ugushyingo 2020 ngo zihirike ku butegetsi zinambure intwaro iz’ishyaka TPLF rihayobora, ababarirwa mu bihumbi bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abandi barenga  miliyoni bavuye mu byabo.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko muri aka gace abaturage barenga 350, 000 bugarijwe n’inzara ndetse bakeneye ubutabazi bwihutirwa, mu gihe abandi barenga 900, 000 na bo bari mu cyiciro cy’abashonje bakeneye kugobokwa n’abagiraneza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

IVOMO: RFI

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW