Leta yafashe ingamba zo gukurikirana iterambere ry’abatuzwa mu Midugudu – Min Gatabazi

webmaster webmaster

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Jean Marie Vianney Gatabazi yatangaje ko ubuyobozi bwafashe ingamba zo gukomeza gukurikirana Imidugudu yose irimo gutuzwamo abaturage hirya no hino mu gihugu, harebwa uko bakomeza kwiteza imbere.

Minisitiri w’Intabo Maj Gen Murasira Albert na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney ni bo batashye uyu Mudugudu

Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2021, umuhango wo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27, ku rwego rw’Igihugu wabereye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi ahatashywe ku mugaragaro umudugudu ugezweho watujwemo imiryango 144 itishoboye.

Ni umudugudu ugizwe n’inzu z’amagorofa eshatu, irerero, amashuri abanza n’ayisumbuye, urimo kandi inzu mberabyombi izajya ikoreshwa n’aba baturage mu bikorwa bitandukanye, ikigo nderabuzima, ibiraro n’inzu izajya ikorerwamo ubworozi bw’inkoko.

Uyu mudugudu wuzuye utwaye miliyari 26.6Frw (26. 611.466.699 Frw).

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hakozwe isuzuma ry’Imidugudu y’icyitegererezo mu Gihugu bareba uko abayitujwemo babayeho ndetse n’ibikorwa remezo begerejwe uko bifashwe mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubuzima bwiza bw’abayituye.

Yavuze ko urugendo rwo kubaka imidugudu y’icyitegererezo rwatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2011 ubwo yatahaga umudugudu wa Kabeza mu Karere ka Gicumbi.

Umudugudu wa Kabeza muri Gicumbi, watashywe ari Umudugudu usanzwe ariko usa neza, nyuma gahunda yo kubaka imidugudu igenda ivugururwa kugera ku Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi ugizwe n’inzu z’amagorofa ushamikiyeho n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye bigamije kuzamura imibereho y’abawutuye.

Gatabazi ati “Ubwo rero turi gukora isuzuma ry’iyo midugudu yose, twiyemeje ko buri mudugudu aho uri hashyirwaho ubuyobozi bwawo hagashyirwaho umuntu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ukirikirana uko babayeho.”

Minisitiri Gatabazi akomeza avuga ko muri iyi midugudu hagiye gushyirwaho Abagoronome n’Abaveterineri bo gukurikirana amatungo ahabwa aba baturage hakajya hakorwa isuzuma ko imidugudu iri kubakwa yinjijwe mu mihigo izajya ihigwa n’Abayobozi kuva ku nzego z’ibanze.

- Advertisement -

Ati “Imihigo igomba kubaho igatanga ubuzima kandi igatanga n’icyerekezo Perezida wa Repubulika yifuje mu baturage bayitujwemo, bakagira ubuzima bwiza, bakagira isuku, bakagira ibikorwa by’iterambere ariko n’ibyo bafite bikabyazwa umusaruro ndetse tukabongerera n’ibindi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi yatangaje kandi ko muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda Abaturage bose bazatuzwa mu Midugudu.

Umudugudu wa Kinigi urimo ibikorwa remezo nkenerwa ku baturage

Umudugudu wa Kinigi watashywe uyu munsi, watujwemo imiryango 144 aho 118 muri yo igizwe n’abaturage bari baturiye hoteri zo ku rwego rwo hejuru zubatse muri aka gace ariko aba baturage nta mikoro bari bafite yo kuvugurura inyubako zabo bwite ngo zijyanishwe n’ibyo bikorwa remezo.

Indi miryango 26 igizwe n’abandi baturage banyuranye bari bafite ibibazo by’amikoro make.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (Kinigi Integrated IDP Model Village) wubatswemo n’ibindi bikorwa remezo birimo Ikigo Nderabuzima cya Kinigi, ibiraro by’inkoko zirenga 6,000, Urugo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD), “Green House”, agakiriro, ubusitani burimo n’imirima y’igikoni, ishuri ryisumbuye, imihanda ya Kaburimbo km 16.5, ibibuga byo gukoreraho siporo n’ibindi.

Abatujwe uri uyu mudugudu bashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba yarabageneye ibikorwa bibavana mu bukene, kubaha nzu nziza z’amasaziro n’abana babo bakazakomeza kuzibamo kuko ari inzu zikomeye.

Gutaha uyu Mudugudu

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW