Muhanga: Bamaze imyaka 28 bashakisha umwana wabo wajyanywe mu Bufaransa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nkundimana Narcisse wo mu Mudugudu wa Nyarusiza, Akagari ka Gitarama, mu Murenge wa Nyamabuye, yabwiye UMUSEKE ko hashize imyaka 28 bashakisha umwana wabo wajyanywe mu Gihugu cy’Ubufaransa ariko bakaba bataramubona.

                                 Nkundimana Narcisse avuga ko ashize imyaka 28 batazi aho umwana wabo aherereye.

Nkundimana yavuze ko umwana bashakisha ari imfubyi kuko yapfushije ababyeyi bombi mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nkundimana avuga ko aho abo babyeyi bapfiriye, umwana yahise ajyanwa mu kigo cy’imfubyi i Masaka cyitwaga Sainte Agathe.

Umwana yajyanywe mu kigo avuye iwabo mu rugo, yitwa Umutesi Donatille, ariko nyuma baje kohereza ifoto ye ageze mu Bufaransa banditseho ko ari Umutesi Madin.

Yagize ati “Nyuma yo kubona amakuru y’iyo foto n’imyirondoro bahinduye twarakurikiranye turaheba kugeza uyu munsi ntituzi aho yaba aherereye usibye kumva ko yajyanywe mu Bufaransa.”

Nkundimana avuga ko kuva intambara yo kubohora igihugu na Jenoside yahagarikwa bagerageje kubaririza kugira ngo bamenye aho umwana ari ntihagire icyo bamenya.

Nkundimana yifuje ko inzego zibifite mu nshingano ndetse n’itangazamakuru zabafasha kumvikanisha iki kibazo uyu mwana akabasha kumenyakana aho yaba ari uyu munsi.

Umukozi ushinzwe gahunda y’ishakisha no guhuza Imiryango muri Croix Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga na Kamonyi, Usabyimana Augustin avuga ko bagiye gutanga amakuru byihuse kuko Croix rouge ikorera ku isi hose, kandi akizeza uyu muryango waburanye n’uyu mwana ko bazamubona keretse niba amakuru batanze atuzuye.

- Advertisement -

Usabyimana yagize ati: ”Muri iyi gahunda yo guhuza imiryango, twifashisha impapuro zabugenewe zirimo amakuru yose, tukazohereza mu Gihugu uwo muntu abarizwamo.”

Usabyimana avuga ko kuva batangiza iyi gahunda, imiryango myinshi yatandukanye imaze guhuzwa. Cyakora uyu mukozi avuga ko mu makuru batanga, birinda ashobora gutuma ushakishwa ata umutwe kuko bashyiramo ahumuriza gusa.

Yavuze ko bakunze gushyiramo imirongo ya Bibiliya n’intashyo gusa.

Nkundimana Narcisse avuga ko bigeze kubona amakuru ko yaba ari mu Bufaransa kandi ko bamuhinduriye amazina.
Umukozi ushinzwe gahunda y’ishakisha no guhuza Imiryango muri Croix rouge y’uRwanda Muhanga na Kamonyi Usabyimana Augustin avuga ko iyo amakuru yatanzwe neza ushakishwa aboneka.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga