Muhanga: Karubera ufite uruganda rutunganya Divayi arataka igihombo yatewe na COVID-19

webmaster webmaster

Karubera Belina wo mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gasave, mu Murenge wa  Rugendabari, mu Karere ka Muhanga,  avuga ko mbere y’icyorezo cya COVID-19,  yinjizaga miliyoni imwe y’amafaranga ku kwezi avanye mu bucuruzi bwa Divayi, ubu byarahindutse.

Karubera Belina avuga ko abonye miliyoni 5Frw uruganda rwe rwakongera gukora

Karubera yavuze ko  kuva  iki cyorezo cyaduka ku isi muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko ubushabitsi bwe (business) bwahise buhagarara.

Yagize ati: ”Kuba naracuruje nkabasha kubaka uruganda, uyu munsi nkaba nshobora kumara ukwezi uruganda rudakora ni igihombo kitoroshye.”

Uyu mubyeyi avuga ko iki gitekerezo cyo gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi cyamujemo mu mwaka wa 2002 nyuma yo gupfusha umugabo we, na we agakora impanuka y’imodoka ikomeye bituma acika ukuboko.

Ati: ”Nabonaga imfubyi nsigaranye nkabona nta kindi cyababeshaho usibye amaboko yanjye.”

Karubera avuga ko yongeye kubona miliyoni 5Frw ubucuruzi bwe bwazahuka, kubera ko hari n’ibikoresho by’uruganda akeneye kugura ari na byo ikigo cy’Igihugu  cy’ubuziranenge kizaheraho kugira ngo kimuhe uburenganzira bwo gucuruza divayi yujuje ubuziranenge, kuko asanzwe akoresha icyemezo (Certificat) RSB yamuhaye mbere.

Karubera yavuze ko miliyoni Ikigega nzahurabukungu (ERF) cyageneye abo COVID-19 yahombeje ari iyanga, kuko yasanze atayafata ngo agire icyo amumarira.

Yavuze ko ahawe inguzanyo ya miliyoni 5Frw byamufasha kongera kuzamura ubucuruzi bwe.

Uyu mukecuru w’imyaka 72 y’amavuko, avuga ko hari inguzanyo ya miliyoni 15Frw yigeze gufata muri Banki arayishyura, yongera gufata izindi miliyoni 3Frw muri SACCO, ari na zo COVID 19 yasanze arimo kwishyura.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko ingaruka za COVID 19 zageze ku bantu benshi, avuga ko bazamwegera kugira ngo bamufashe kunoza umushinga we ari na wo Banki izaheraho imuha amafaranga menshi akeneye arenze iyo miliyoni imwe ahamya ko ari nkeya.

Kayitare ati: ”Ashobora kuba atarasobanuriye Banki umushinga we neza, ariko tuzamufasha kubona izo miliyoni yifuza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko usibye Karubera hari n’abikorera 64 batashoboye kuzuza no gukora neza imishinga ngo bahabwe amafaranga y’inguzanyo yatanzwe n’ikigega nzahurabukungu (ERF).

Cyakora Kayitare avuga ko abo 64 barimo gukosora  iyo mishinga ngo babone ayo mafaranga.

Hari n’ibikoresho by’uruganda Karubera asabira inguzanyo
Caisse imwe ya Divayi Karubera ayigurisha ibihumbi 9

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.