Muhanga/Mushishiro:COVID-19 yatumye isoko ry’ibiribwa ryaremeraga ahafunganye ryimurirwa mu mpinga y’umusozi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga buvuga ko bwafashe icyemezo cyo kwimura isoko kugira ngo abarirema babone aho bisanzurira. Umurenge wa Mushishiro ni umwe mu Mirenge 7 yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo.

                                                                             Mu mpinga y’umusozi niho isoko ry’ibiribwa riremera

Abawutuyemo bavuga ko isoko rya Kabadaha basanzwe barema, ryimuriwe mu mpinga y’umusozi kugira ngo hirindwe ikwirakwiza rya COVID -19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Musabwa Aimable avuga ko aho risanzwe riremera ari ahantu hafunganye hashobora gushyira ubuzima bw’abarirema mu kaga, kuko abarizamo mbere y’izi ngamba wasangaga bacucitse.

Yagize ati: ”Uyu ni umunsi wa kabiri wo kubahiriza gahunda ya guma mu rugo, twasanze mu mpinga y’umusozi ariho hantu heza batandika ibiribwa byabo mu buryo bwiza batanduzanyije COVID-19”

Ntihinduka Jean Marie Vianney yavuze ko icyemezo Ubuyobozi bwabafatiye gikwiriye, bahereye ku mibare y’abaturage bamaze kwandura COVID -19.

Yagize ati: ”Abacuruza ibiribwa n’abakiliya baza kubigura ni bakeya kandi aho twakoreraga ni hato”

Ntihinduka avuga ko ikinyuranyo kiri hagati y’isaha batangirira n’igihe batahira kidahagije, akifuza ko amasaha batahiraho bayigiza imbere ho gato.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko izi ngamba zo gushyira Imirenge 7 muri gahunda ya guma mu rugo, bayifashe bashingiye ku bipimo by’abantu 100 muri buri Kagari ko muri iyi Mirenge, bigaragara ko igipimo cy’abamaze kwandura kiri hejuru.

- Advertisement -

Kayitare yavuze ko bitashoboka kugira ngo isaha abarema iyi soko batahiraho yigizwe imbere, bitewe n’iki kibazo.

Yagize ati:”Iyo ukoze isesengura ukareba aho ubu bwandu bwaturutse, usanga abaturage baragikuye mu buhahirane bagiranaga n’abatuye mu Karere ka Kamonyi kari muri gahunda ya guma mu rugo”

Uyu muyobozi avuga ko abaturage bakwiriye kwihanganira izi mpinduka, kugira ngo iki cyorezo nibagitsinda bazongere kurema isoko bakore imirimo uko bisanzwe.

Kayitare yavuze ko hakiri bamwe mu baturage batarumva neza akamaro ka gahunda ya guma mu rugo ibafitiye, kuko hari n’abashaka guhangana n’inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima agamije kwirinda COVID 19.

                                            Ntihinduka Jean Marie Vianney yavuze ko icyemezo Ubuyobozi bwabafatiye gikwiriye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Musabwa Aimable avuga ko aho iri soko ryari risanzwe riremera ari ahantu hafunganye
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko aba baturage bakwiriye kwihanganira izi mpinduka kugira ngo bakize ubuzima bwabo icyorezo

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga