Musanze: Habonimana wari urwariye Covid-19 mu rugo yasanzwe mu nzu yapfuye

webmaster webmaster

Mu Kagari ka Cyabagarura, mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 06 Nyakanga 2021 hamenyekanye urupfu rwa  Habonimana Joseph wari urwariye Covid-19 mu rugo. 

Habonimana Joseph wari urwaye Covid-19 yakurikiranwaga ari mu rugo

Nyakwigendera Habonimana Joseph uri mu kigero cy’imyaka 35 yasanzwe yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo, yari umucungamutungo w’ikigo cy’amashuri cya Virunga Valley Academy cyo mu Murenge wa Musanze.

Urupfu rwa Habonimana rwamenyekanye ahagana saa yine n’igice z’igitondo ku munsi w’ejo ubwo abaturanyi be bagiraga amakenga yo kubona uyu mugabo wari usanzwe arwaye Covid-19 ariko akurikiranwa ari mu rugo ageze ayo masaha atari yabyuka.

Muri uko kugira amakenga bagerageje gukomanaga ku rugi ntiyakingura bafata icyemezo cyo gukuraho umwenda ukingiriza idirishya, babona aryamye hasi agaramye mu buryo budasanzwe niko kwica urugi basanga yashizemo umwuka.

Abaturanyi be biyambaje inzego z’ubuyobozi na zo ziyambaza Polisi na RIB.

Ubuyobozi bugirwa inama ko umurambo w’umuntu wari urwaye Covid-19 ukwiriye kwegerwa ari uko inzego z’ubuvuzi zibifitiye ububasha zihageze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Dushime John yavuze ko bategereje abaganga babihuguriwe maze umurambo ujyanwa ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo hapimwe niba ari C0vid-19 koko yishe uyu mugabo usize umugore n’umwana umwe.

Gitifu Dushime John yavuze ko uyu mugabo wapfuye yari arwaye Covid-19 akaba yarabanje kuvurirwa kwa muganga nyuma aza koroherwa, arataha akomeza kwitabwaho ari mu rugo.

Ati “Yaherekejwe n’abaganga babiri batanze amabwiriza ku bantu babanaga na we mu gipangu, babereka uko bakwiye kujya bamukurikirana. Nyuma y’uko ku wa Mbere yari yagezweho n’inzego z’ubuzima zikareba uko amerewe ndetse n’abo baturanyi bakaba bari baraye bamuvugishije, byashoboka ko yaraye akomerejwe mu gicuku ari na byo byaba byamuviriyemo gupfa.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze yasabye abaturage ayoboye ndetse n’Abanyarwanda bose kurushaho kwirinda no gushyira mu bikorwa ingamba n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati: “Mu murenge wa Musanze tugomba gukomeza ingamba zo kwirinda ndetse tukarushaho cyane.”

Mu minsi ishize na none mu murenge wa Musanze mu kagari ka Cyabagarura mu mudugudu wa Gaturo, uwitwa Ntakirutimana Florence w’imyaka 28 wari usanzwe akora mu nzu itunganya imisatsi nawe yitabye Imana azize COVID-19 nawe akaba yari arwariye mu rugo.

Umubare w’abarwariye mu rugo ukomeje kwiyongera, ubushobozi bwo kubitaho bukaba buke, bityo ibyago by’uko icyorezo cyahitana benshi bikiyongera kuko kubagezaho ibyangombwa nkenerwa bigorana cyane.

Icyorezo cya Coronavirus muri iyi minsi cyafashe intera, aho kuri uyu wa Kabiri Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 12 bishwe na Covid-19 ni undi mubare w’abantu benshi iki cyorezo gihitanye umunsi umwe.

Nibura abantu 491 bamaze kwicwa na Covid-19 kuva igeze ku butaka bw’u Rwanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW