Ngoma: Abaturage barasaba imishinga iteza imbere ibikorwa remezo

webmaster webmaster

Abaturage batuye Akarere ka Ngoma barifuza iterambere rigaragara rigizwe n’ibikorwa remezo, kuko ngo usanga kuba iterembere batararibona bibadindiza mu bikorwa byabo.

Imwe mu mihanda izajyamo Kaburimbo mu Karere ka Ngoma

Akarere ka Ngoma mu bikorwa bitandukanye by’iterambere usanga kari inyuma, kuko muri aka Karere hakigaragara imihanda itajyanye n’igihe, inyubako zishaje n’ibindi bikorwa nk’uko abaturage twaganiriye basaba ko bimwe muri ibyo bikorwa byitabwaho cyane imihanda myiza bifuza.

Maniraho Anastase yagize ati: “Hari ibikorwa ubona ko bikiri inyuma harimo nk’imihanda hano mu Mujyi wa Kibungo, inzu zishaje, turasaba ko byavugururwa cyangwa hakubakwa ibindi.”

Undi witwa Musana Elias yagize ati: “Imihanda y’igitaka urabona ko itajyanye n’igihe, ibyiza baduha imihanda myiza, n’ibindi bikorwa remezo byose bikibura muri aka Karere kuko ubona ko nta terambere kandi abantu batekereza ari uko hari n’uruhare rw’ibikorwa remezo.”

Inama njyanama isanzwe y’Akarere ka Ngoma yateranye ku Wagatu mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira cya Covid-19 yemeje ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka 2021-2022 ingana na 19,963,111,568 Frw.

Ayo mafaranga ngo igiye gukoreshwa mu mishinga migari igiye kwitabwaho harimo n’ibikorwa remezo abaturage bifuza.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard yagize ati: “Imishinga migari irimo n’ubundi igira uruhare mu iterambere cyangwa se ifasha abaturage mu buryo navuga ko ari ‘direct’, ahanini twibanda ku bikorwa remezo, ariko byongera imibereho y’abaturage kandi bizamura iterambere ryabo harimo n’imihanda ya kaburimbo duteganya gukora ingana na Km 4.5.”

Yongeraho ko hari gahunda yo gusana imwe mu mihanda yagiye yangirika mu Mujyi wa Kibungo.

Yagize ati: “Harimo ariko no gutunganya cyangwa se gusana imihanda isanzwe ihari, kuko mu ngengo y’imari ishize twari twibanze ku mihanda iri mu cyaro.”

- Advertisement -

Iyi ngengo y’imari y’Akarere ka Ngoma y’umwaka wa 2021-2022 yaragabanutse ugereranyije n’iheruka aho ngo byatewe n’uko umwaka ushize Akarere ka ngoma kari kabonye amafaranga y’inyongera yo kubaka ibyumba by’amashuri.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Kanayoge Alex Umunyamabanga nshwingwabikorwa w’akarere ka Ngoma arikumwe na Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ngoma Banamwana Bernard

Abdul NYIRIMANA /UMUSEKE.RW I Ngoma