Ngororero: Abantu 5 bagwiriye n’inkangu bacukura amabuye y’agaciro bahasiga ubuzima

webmaster webmaster

Abantu Batanu bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe mu isambu y’umuturage bagwiriwe n’inkangu bahita bahasiga ubuzima.

Ibi byabaye ku wa 1 Nyakanga 2021 mu Mudugudu wa Kamina, mu Kagari ka Kamina mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka  Ngororero ubwo abaturage bajyaga mu isambu gushaka amabuye y’agaciro.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Uwihoreye Patrick yabwiye UMUSEKE ko amakuru bayamenye ejo bahita bihutira kugerayo.

Uwihoreye yavuze ko Akarere kahise kamenyesha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) kugira ngo hatangire kugenzurwa koko niba harimo amabuye y’agaciro ndetse hashyirwe umutekano kugira ngo hadakomeza gushyira ubuzima bw’abantu benshi mu kaga.

Yagize ati “Kwigisha ni uguhozaho uko bagomba kwitwara batagomba kujya mu bucukuzi butemewe kuko bitwara abantu ubuzima.”

Yavuze ko usibye kuba bashyira ubuzima bwabo mu kaga bahandurira n’indwara zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhangayikisha u Rwanda n’Isi.

Ati “Abaturage ni ugukomeza kubashishikariza kwirinda ikintu cyo kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko iyo ari ikigo gifite ibyangombwa, kigira uko gitegura imyobo bacukuramo igakorwa neza, bakinjiramo bafite n’ibintu bibongerera umwuka wo guhumekeramo. Abaturage ni ukudufasha bakamenya ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bwangiza byinshi ku buzima bw’umuntu.”

Uwihoreye yavuze ko ikigiye gukorwa ari umuganda hagasubiranywaa kandi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) kikazagenzura niba koko harimo  amabuye kugira ngo hahabwe umushoramari uzahakoresha mu buryo bwemewe.

- Advertisement -

Akarere ka Ngororero kagaragaramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko kugeza ubu karimo ibigo bisaga 24 bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW