Nyamasheke: Inka ebyiri zatemwe n’abantu bataramenyekana

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ahagana saa mbiri z’ijoro ku wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021 mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, abantu bataramenyekana batemye inka ebyiri z’abaturage imwe irapfa indi irakomereka byoroheje.

                                                             Inka yatemwe byoroheje, indi yo yahise ipfa

Inka zatemwe ni iy’umuturage witwa Ndahimana Pierre ikaba yahise ipfa naho iya Nakabonye Philomene ikomereka byoroheje.

Amakuru yizewe agera kuri UMUSEKE ni uko nta makimbirane azwi yari ari hagati y’abo batemewe inka n’abaturanyi babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano yabwiye UMUSEKE ko bigaragara ko abatemye ziriya nka batashakaga kuziba ahubwo ari ubugizi bwa nabi.

Avugana n’Umunyamakuru wa UMUSEKE, Niyitegeka Jerome uyobora Umurenge wa Kagano yagize ati “Abazitemye bigaragara ko batashakaga kuziba ahubwo ari ubugizi bwa nabi, ababikoze baracyashakishwa.”

Gitifu Niyitegeka yasabye abaturage gucunga umutekano wabo n’ibintu byabo kandi abafite umutima w’ubugome bakawureka aho batuye mu Masibo n’Imidugudu bakarushaho gukaza umutekano.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Nyamasheke