Nyanza: Aho DASSO yakubitiwe kubera kanyanga yongeye kuhagaragara

webmaster webmaster

Mu Mudugudu wa Gatongati, mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyabakamyi, mu Karere ka Nyanza haherutse kuvugwa DASSO wahakubitiwe kubera ko yari agiye gufata abaturage baho barimo gucuruza kanyanga, iki kiyobyabwenge cyongeye kuhagaragara hari abandi baturage bayifatanwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Nyakanga nabwo birakekwa ko umusore w’imyaka 23 y’amavuko yatekaga kanyanga bagiye kumufata ariruka baramubura

Kuri uyu wa 06 Nyakanga 2021 DASSO ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akagari ka Karama n’irondo ry’umwuga bahawe amakuru n’abaturage ko uwitwa  Nzayisenga Jean Marie w’imyaka  27 y’amavuko ari kumwe na Sindayigaya Theogene w’imyaka 33 y’amavuko na Havugimana Jean Marie w’imyaka 25 y’amavuko kandi batetse kanyanga

Ubuyobozi bwahise bajya kubafata ahagana saa cyenda za mu gitondo (3h00 a.m).

Amakuru avuga ko muri kariya gace mu minsi yashize bakubise Umuyobozi wa DASSO mu Murenge wa Cyabakamyi kubera kujya gufata abacuruzi bakora ikiyobwenge cya kanyanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Nsengumuremyi Theoneste yabwiye UMUSEKE ko icyo gihe DASSO akubitirwa muri kariya gace atari we bashakaga gusa.

Ati “Nanjye twari kumwe urebye nanjye bashakaga kunkubita kuko nkigera muri uriya Murenge narwanyije ibibyobwange birimo kanyanga, kandi guhohoterwa kuri uriya muyobozi wa DASSO ntibyanshiye intege ndacyaharanira ibyiza by’abaturage.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko muri kariya gace hakunze kumvikana ikiyobwenge cya Kanyanga ariko nk’ubuyobozi bakomeje gukora ubukangurambaga ngo gicike.

Ati “Ndasaba buri wese cyane abaturage kutarebera abakora n’abacuruza ibiyobyabwenge baduhe amakuru kare tubashe kubarwanya buri wese abigire ibye.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko bariya basore hari kanyanga bafatanwe n’ingunguru n’urusheke bakoresha bateka kanyanga bakaba bajyanwe kuri RIB Sitasiyo ya  Mukingo kugira ngo bakurikiranwe.

- Advertisement -

Ni mu gihe taliki ya 5 Nyakanga 2021 nabwo mu Kagari ka Kadaho naho muri uyu Murenge wa Cyabakamyi haherutse gufatirwa ikiyobwenge cya kanyanga n’ingunguru bayitekamo ndetse n’ibindi bikoresho.

Uwari uyitetse witwa Niyonsaba Alexie w’imyaka 46 y’amavuko yahise yiruka akomeje gushakishwa.

Mu gitondo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nyakanga 2021 mu masaha ya saha ya saa kumi (4h00 a.m), mu Kagari ka Karama muri uyu Murenge wa Cyabakamyi irondo ryagiye gufata uwitwa Niyomugabo Jean Pierre w’imyaka 23 y’amavuko bikekwa ko yarI atetse kanyanga ku mugezi wa Nyakigezi, irondo rihageze ahita yiruka na we akomeje gushakishwa kimwe n’abo bari kumwe.

Hafashwe ingunguru n’urusheke byifashishwaga mu guteka iyo Kanyanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA