Perezida Kagame yavuze ko Afurika yihaye intego yo guhagarika itumizwa ry’ibiribwa hanze

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida w’u Rwanda  Paul Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ibanziriza izaba muri Nzeri y’inzego z’umuryango w’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kureba uko Isi yihaza mu biribwa, akaba yavuze ko hakeneye impinduka kugira ngo abahinzi babone umusaruro uhagije mu byo beza.

Perezida Kagame avuga ko ubuhinzi muri Africa bukizitiwe n’ibibazo byo kutajyana n’ikoranabuhanga, isoko ritameze neza n’ibindi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021, nibwo iyi nama y’iminsi itatu iri kubera i Roma mu Butaliyani yatangiye, ibirori  byo gutangiza iyi nama byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres na Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani, Mario Draghi ari na bo bakiriye iyi nama.

Perezida Kagame yifashishije ikoranabuhanga mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama yavuze ko  umugabane wa Afurika ushyize imbere guhagarika imigambi ikomeye yo guhaza abaturage bayo mu biribwa no gushyiraho amategeko n’ishoramari muri gahunda z’ubuhinzi.

Ati “Kuri Afurika intego nyamukuru ni uguhagarika guhora umugabane wacu wiringiye gutumiza ibiribwa hanze, kurandura ikibazo cy’imirire mibi no guhanga imirimo mishya mu bukungu bujyanye no kwihaza mu biribwa, nitubigeraho tuzaba tubashije kujyanisha neza Isi n’Abayituye.”

Perezida kagame yavuze ko mu bibazo bicyugarije Afurika ari ukuba 70%  by’abafite imyaka yo gukora bari mu buhinzi ariko kongerera agaciro ibiribwa bikaba bikiri hasi.

Ati “Muri Afurika, abagejeje imyaka yo gukora bangana na 70% bakora mu rwego rw’ubuhinzi, ariko amasoko y’ibiribwa aracyafite ibibazo, ibi biterwa n’uko gutunganya ibiribwa no kubyongerera agaciro bikiri ikibazo.”

Perezida w’u Rwanda Kagame, asanga urwego rw’ubuhinzi n’ishoramari ribushingiyeho ari yo nkingi  ngenderwaho izatuma intego z’iterambere rirambye SDGS zigerwaho.

Ibi bikazafasha no kwigobotora ibihombo byatejwe n’icyorezo cya Covid-19, buri gihugu kikaba kigomba gufata iya mbere mu kuzamura uru rwego, ibintu asanga ari umukoro ukomeye wo gukorera hamwe.

- Advertisement -

Mu bindi yagejeje ku bari muri iyi nama, ni uko abahinzi batari bake ku mugabane w’Afurika bakigowe no kugera ku ikoranabuhanga rigezweho rikoresha mu buhinzi, yongeraho ko serivise z’amabanki harimo n’ubwishingizi bitaragera ku rwego ruhagije.

Perezida Kagame ashima ubushake bwa politike kuko asanga ari ingenzi mu gushimangira ubufatanye bukenewe mu Isi kugira ngo intego bihaye zizagerweho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW