Perezida wa Tanzania azasura u Burundi, ajyanywe no gusinya amasezerano

webmaster webmaster

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania byatangaje ko Perezida Samia Suluhu azasura u Burundi kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu, mu bimujyanye harimo no gusinya amasezerano.

Perezida Samia Suluhu azasinya amasezerano atandukanye nagera i Burundi

Perezida Samia nagera i Burundi azagirana ibiganiro na Perezida Evariste Ndayishimiye, nyuma bazasinya amasezerano atandukanye ndetse baganire n’Abanyamakuru.

Muri uru ruzinduko kandi Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania byatangaje ko Mme Samia azitabira inama y’abacuruzi b’Abarundi n’Abatanzaniya bakazareba inzitizi ziri mu mikorere n’ishoramari rikenewe kugira ngo birusheho kumera neza.

Ibiro bya Pereza mu Burundi na byo byamenyesheje ko uru ruzinduko ruhari, mu itangazo ryasinyweho na Amb. Willy Nyamitwe rivuga ko Abakuru b’Ibihugu bazaganira ku mubano usanzweho ndetse bagasinya amasezerano mashya.

Mme Samia Suluhu ni Perezida wa kabiri uri ku butegetsi uzaba usuye u Burundi buri kwigobotora ibihano byari byarafashwe n’Ubumwe bw’Uburayi, ndetse no kugerageza gufungura amarembo mu bubanyi n’amahanga nyuma y’imvururu zakurikiye manda ya Gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza itaravuzweho rumwe mu 2015.

Uheruka gusura u Burundi ni Mme Sahle-Work Zewde muri Gashyantare 2021.

Uru ruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu rukurikiye urwo Evariste Ndayishimiye yagiriye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ntangiriro z’iki Cyumweru. Mu byo yumvikanye na Perezida Felix Tshisekedi harimo iyibakwa ry’imihanda ya gari ya moshi, Uvinza (Tanzania) – Gitega (Burundi) – Kindu (RDCongo), n’agace k’uwo muhanda Gitega – Kindu.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/dr-buchanan-yasesenguye-impamvu-zikomeye-zajyanye-perezida-wa-ethiopia-i-burundi.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

 

UMUSEKE.RW