RDC-Beni: Abaturage 16 biciwe mu gitero cyitiriwe ADF

webmaster webmaster
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Abantu Cumi na batandatu barishwe, benshi barakomereka abandi baburirwa irengero mu gitero bikekwa ko cyakozwe n’abarwanyi ba ADF (Forces Démocratiques Alliées) ahitwa i Mayimoya muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Icyo gitero cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane aho imodoka ya gisivile yatwitswe n’abo bagizi ba nabi.
Umuyobozi wa Komie ya Oicha, umurwa mukuru wa Beni avuga ko imibare y’abapfuye yatanzwe ari iy’agateganyo.
Burugumesitiri wa Komini ya Oicha, Nicolas Kikuku yavuze ko icyo gitero cyakozwe ku modoka yari itwaye abantu bari bavuye ku isoko rya Samboko.
Ati ” Igitero cyakozwe ku muhanda Mayimoya-Samboko-Chanichani, abantu cumi n’abatandatu barishwe ako kanya hari n’abandi benshi bakomeretse, imirambo iri mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Oicha.”
Umuganga uyobora ibikorwa by’ubuvuzi muri iyo zone, Dr. Jerome Kambale Munuambethe avuga ko yakiriye imirambo 16 mu buruhukiro bw’ibitaro ndetse ko abakomeretse cyane barimo bavurirwa mu bitaro byo muri ako gace.
Amashyirahamwe yigenga akorera muri Beni-Mbau avuga ko atewe impungenge n’umutekano mucye urangwa muri ako gace ugasaba abayobozi b’igisirikare kongera umubare w’abasirikare muri Gurupema ya Bambuba-Kisiki.
Ayo mashyirahamwe avuga ko inyeshyamba zica abantu mu bice bitarimo abasirikare.
Kuwa mbere ushize, abandi bantu biciwe hafi yahitwa Chanichani, bishwe n’abantu bitwaje intwaro bitirirwa inyeshyamba za ADF.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo: AP

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW