Restaurants zo mu bice byashyizwe muri Guma mu Rugo zabujijwe gukora

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwategetse ko restaurants zo mu Mujyi wa Kigali n’uturere twashyizwe muri Guma mu Rugo igomba gutangira kuri uyu wa Gatandatatu tariki ya 17 Nyakanga 2021, zitemerewe kugemura ibiryo no kubiha ababitahana cyeretse abagemura ibitekwa cyangwa ibicuruzwa by’ibanze.

Mu itangazo yanyujije kuri Twitter, yagize iti” Guhera ku wa 17 kugeza ku wa 26 Nyakanga 2021, restaurants zo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro ntizemerewe gushyira abantu amafunguro mu ngo cyangwa kuyategurira abayatwara,cyakora kugemura ibitekwa cyangwa ibiribwa by’ibanze cyangwa ibicuruzwa by’ibanze bizakomeza.”

Yakomeje iti “Hoteli zo zirashishishikarizwa gucumbikira abakozi bazo aho bakorera kugira ngo babashe gufasha abazigagana banagabanye ingendo za buri munsi. Hoteli zitabasha gucumbikira abakozi bazo ,zizagenerwa uburyo bwo gusaba impushya zo kujyana no kuvana abakozi ku kazi.”

RDB yatangaje kandi ko ba mukerarugendo baturuka mu mahanga bazoroherezwa kubona impushya z’ingendo hubahirizwa amabwiriza ariho yo kwirinda COVID-19.

Ibyo birareba amahoteli, abatwara ba mukerarugendo n’abandi bakora imirimo yo kubafasha.

Uru rwego rwibukije kandi ko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza yose yatanzwe na Minisitteri y’Ubuzima hagamijwe kwirinda COVID-19.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

Amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 harimo n’arebana n’ubukerarugendo.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW