RIB yafunze Umuyobozi w’Umudugudu ushinjwa gufatanya n’insoresore ze bagakubita Umunyamakuru

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyagatare: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB), rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona, uherereye mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi akekwaho gukubita Umunyamakuru witwa Ntirenganya Charles ubwo yari mu kazi ko gutara inkuru.

Ntirenganya Charles avuga ko yagiye kwa Muganga nyuma yo gukubitwa

Ntirenganya Charles ukorera Radio Flash yakubitiwe mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi ubwo yari kumwe na mugenzi we.

Aba Banyamakuru bari bamenye ko abaturage batandukanye bahohoterwa iyo bageze kuri bariyeri yashyizwe muri uriya Mudugudu mu rwego rwo guhangana n’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ku mugoroba wo wa Mbere, tariki ya 19 Nyakanga 2021, ni bwo RIB yavuze ko Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona witwa Kalisa Sam na Mutsinzi Stiven w’imyaka 25 batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake Umunyamakuru wa Radio Flash FM witwa Ntirenganya Charles ufite imyaka 34 bakaba bamukubise ari mu kazi ko gutara amakuru.

Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB Karangazi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Aba basore baba bafite inkoni kuri bariyeri ngo hari ubwo bahohotera abaturage

Icyaha bakurikiranyweho cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.

Ntirenganya Charles mu nkuru Umuseke watambukije mbere  yadutangarije ko abasore bamukubise nta mpuzankano n’imwe iranga urwego urwo ari rwo rwose bari bambaye  ndetse ko babanje gukeka ko ari abajura.

- Advertisement -

Nyuma yo gukubitwa yagiye kwa Muganga ahabwa imiti ndetse anaterwa urushinge arataha.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwari bwahakanye amakuru y’uko uyu Munyamakuru yakubiswe, aho bwavugaga ko nta muntu wigeze amukoraho.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/nyagatare-umunyamakuru-yagiye-gushaka-amakuru-kuri-bariyeri-iri-mu-mugudugu-wa-rubona-ahava-akubiswe.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW