Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 7 two mu Karere ka Rubavu barijujutira ko mu nama y’umutekano begujwe ku ngufu kubera ko aho bayobora hagaragara ibikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bikitwa ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Ku wa Kabiri tariki ya 05 Nyakanga 2021, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 7 mu Karere ka Rubavu beguye ku mirimo yabo kubera ko iwabo hagaragara ibikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, benshi mu bantu baguye mu gahundwe bibaza ukuntu abo ba Gitifu bahuje umugambi wo gusezera ku kazi icyarimwe.
Abakurikiye inkuru y’iyegura rya ba Gitifu ntibabitinzeho, bamwe bahurije ku kweguzwa kubera ko batubahiriza ibyo guhangana na Covid-19.
Hari Gitifu wegujwe utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu ze bwite wabwiye UMUSEKE ko basabwe kwandika ibaruwa isaba kwegura bihabanye n’ibyatangajwe ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Ati “Badusabye kwandika twegura, njye nabifashe nk’akarengane kuko nkanjye ku giti cyanjye sinifuza ko Covid-19 ifata intera mu Rwanda, badushinje ibintu njye mfata nko kwiyenza ku bantu.”
Akomeza avuga ko azisunga amategeko y’umurimo kugira ngo arenganurwe asubire mu kazi cyangwa ahabwe indishyi y’akababaro.
Ati “Nibyo nzegera ababishinzwe,hazakora itegeko kuko ni akarengane.”
Hari undi wagize ati “Ni ibintu baduhatiye natwe turabyandika maze turabisinya, urumva ntago twishimiye gutakaza akazi.”
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yari yatumiwemo Komite Nyobozi y’Akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Rubavu, ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari birukanwe.
- Advertisement -
Usibye aba ba Gitifu b’Utugari 7 begujwe bikitwa ko beguye ku mirimo yabo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge nabo babwiwe ko nibatitonda ngo bakaze ingamba nabo bazasezererwa mu gihe aho bayobora hazakomeza kugaragara gukerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije, ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko aba bakozi beguye ku mpamvu zabo bwite.
Ati “Handitse abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari turindwi bifuza kwegura kuko bananiwe gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Bakaba bari bamaze igihe bagaragaza intege nke mu nshingano zabo ndetse bagiriwe inama kenshi.”
Mu bihe bitandukanye mu Rwanda hajya hagaragara imanza Leta ishorwamo na bamwe mu bayobozi birukana abakozi mu buryo butemewe n’amategeko rimwe na rimwe izo manza Leta ikazitsindwa.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT