Ruhango: Abantu 2 barakekwaho kwica Bukuru David wasanzwe mu cyuzi cya AIDER yapfuye

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu minsi yashize UMUSEKE twabagejejeho inkuru y’urupfu rw’umugabo witwa Bukuru David umurambo we wasanzwe mu cyuzi cya AIDER, iperereza ryakomeje gukorwa ku cyamwishe, ubu bivugwa ko hari abatawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.

Umurambo wa Bukuru David bawusanze mu cyuzi cya AIDER gihuza Umurenge wa Byimana n’uwa Shyogwe

Ku wa 18 Nyakanga 2021 nibwo umurambo  w’umugabo witwa Bukuru David w’imyaka 50 y’amavuko wasanzwe mu cyuzi cya AIDER gihuza Imirenge, uwa Shyogwe muri Muhanga n’uwa Byimana muri Ruhango.

Bukuru yari atuye mu Mudugudu wa Nyagahama, mu Kagari ka Burima mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, amakuru yaturukaga muri bamwe mu bagize umuryango we yavugaga ko David yagiye abwiye umugore we babana kuri telefone ko agiye i Muhanga hari umuntu umuhamagaye.

Kuva ubwo umugore we ntiyongeye kumuca iryera nyuma yumva ko umurambo we wabonwe mu cyuzi.

Icyo gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick yavuze ko RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.

Amakuru aturuka mu bagize umuryango wa Bukuru bakaba bayahaye UMUSEKE, ni uko RIB imaze guta muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuvandimwe wabo.

Umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera ati “Hatawe muri yombi abantu babiri basangiraga agacupa.”

Turacyagerageza kuvugisha Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr.Thierry Murangira.

- Advertisement -

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko hatawe muri yombi uwitwa Alexis Nizeyimana na Thomas Nkeramugaba bombi batuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga (niho na nyakwigendera yari atuye mbere).

Ngo aba bombi basangiraga inzoga na nyakwigendera muri imwe muri motel yo mu Karere ka Ruhango, abo mu muryango we kandi bavuga ko ubwo bajyaga gufata umurambo wa nyakwigendera ku Bitaro bya Kacyiru (niho isuzuma ryakorewe) ngo bawujyane kuwushyingura mu Karere ka Rubavu, babonye ku murambo hari ibikomere bakavuga ko atiyahuye nk’uko babanje kubikeka mbere.

Bukuru David washyinguwe ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize yari yarize ku Nyundo, yigeze no kuyoboka inzira yo kwiha Imana (Frere) akaba yaranakoze mu icapiro i Kabgayi no mu mujyi wa Kigali.

Yasize yandikiye agapapuro umugore we kariho nomero z’abantu n’amazina yabo yakenera bibaye ngombwa we igihe yaba adahari, anandika izina ry’umwana uzavuka kuko yasigiye umugore we yari yashatse bwa kabiri inda y’imvutsi.

Bamwe mu bagize umuryango we bavuga ko impamvu yasize yanditse ako gapapuro bishoboka ko abo bantu yari agiye guhura na bo atari abizeye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/RUHANGO