Ruhango: Umurambo w’umugabo watoraguwe hagati mu cyuzi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umurambo w’umugabo witwaga Bukuru David w’imyaka 50 y’amavuko, bawusanze mu cyuzi gihuza Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, n’uwa Shyogwe wo mu Karere ka Muhanga, Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick avuga ko impamvu y’uru rupfu itaramenyekana.

Ako kantu k’umukara kari mu mazi ni umutwe wa Bukuru David.

Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick yavuze ko umurambo wa Bukuru David bawusanze mu cyuzi cya AIDER saa munani za ku manywa.

Mutabazi yavuze ko abawurohoye basanze afite ibyangombwa yafatiye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ariko akaba kuri ubu yari atuye mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Ruhango.

Mutabazi kandi avuga ko mu bindi byangombwa bamusanganye birimo ikarita ya RSSB n’iyo kubikuza amafaranga (ATM).

Yagize ati: ”Amakuru y’urupfu rwa Bukuru twayahawe n’umuturage, twarangije kumurohora ubu umurambo we uri mu Bitaro bya Kinazi.”

Gusa Mutabazi avuga ko bataramenya impamvu y’urupfu rwe.

Cyakora bamwe mu bo biganye babwiye UMUSEKE ko Bukuru yarangije mu ishuri ry’imyuga rya Muzika i Nyundo, akaba yaratandukanye n’umugore we wa mbere w’isezerano, ashaka undi babanaga batarasezeranye aho i Kinazi.

Umurambo wa Bukuru David uracyari mu Bitaro i Kinazi mu gihe ugitegereje gukorerwa isuzuma.

- Advertisement -
Umurambo wa Bukuru David bawusanze mu cyuzi cya AIDER gihuza Umurenge wa Byimana n’uwa Shyogwe

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.