Rutunga Venant  ushinjwa  uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri ISAR-Rubona yageze mu Rwanda

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko kuri uyu wa Mbere bwakiriye Venant Rutunga wari mu Buholandi akurikiranweho ibyaha bya Jenoside, nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege yahise yambikwa amapingu.

enant Rutunga yari yajuririye koherezwa mu Rwanda ariko aratsindwa

Rutunga yavutse  mu 1949 mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Gakenke mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ashinjwa kugira uruhare  mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyari Ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi cya ISAR – Rubona, mu Karere ka Huye.

Mu gihe cya Jenoside yari atuye mu Mudugudu wa Rubona mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, akaba umwe mu Bayobozi bakuru kuko yari Directeur du Centre régional du Plateau Central.

Mu mwaka wa 2019 nibwo byatangajwe ko Rutunga yatawe muri yombi na Polisi y’Ubuholandi, nyuma y’igihe asaba ubuhungiro ariko ntabuhabwe.

Ubwo yabusabaga,  mu 2000 inzego z’abinjira n’abasohoka zabumwimye kubera ko yakekwagwaho ko ashobora kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaje kujuririra icyo cyemezo ariko nabwo aratsindwa.

Rutunga y’imyaka 72, bivugwa mu 1994, Abatutsi barenga 1000 bahungiye muri ISAR Rubona,  akaba ari we wahamagaye Interahamwe n’Abasirikare ngo baze kubicira muri icyo kigo.

Yari amaze igihe  mu Buholandi akora mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi muri Wageningen University na Research Centre – ISRIC.

- Advertisement -

Si uwa mbere woherejwe n’Ubuholandi, abaheruka ni Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye boherejwe mu Ugushyingo 2016, bahamijwe ibyaha bya Jenoside.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW