U Rwanda rurashyira imbaraga mu gukingira Covid-19 abantu benshi bashoboka – Dr Mpunga

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abatuye mu Mirenge ifite ubwandu buri hejuru ikaba no muri gahunda ya Guma mu rugo basabwe guhindura imyumvire bakirinda gukwirakwiza Covid-19 bava aho bari bajya kwanduza abandi, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gukingira abantu benshi kuko abakingiwe Covid-19 byagaragaye ko bataremba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse mu kiganiro na RBA hagarukwa ku byashingiweho mu gushyiraho ingamba nshya zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 zanakuyeho Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere 8 nibwo yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Nyakanga 2021.

Dr. Mpunga Tharcisse ati “Ingamba ubwazo ntizikuraho icyorezo ahubwo zibafasha kumenya uko bitwara bakirinda, nibatazigira izabo nta musaruro tuzageraho. Abantu nibumve ko niba bari mu gace karimo ubwandu bwinshi bagomba kuguma aho bari, kuki umuntu arenga ku ngamba zashyizweho akajya kwanduza abandi kandi azi ko arwaye. Iyo myitwarire abantu badufashe bayihindure, nibategereze icyorezo kirangire aho kugenda ngo bajye kwanduza.”

Abajijwe ku kibazo cy’amashuri azafungura no mu Mirenge iri muri Guma mu rugo, yamaze impungenge Abaturarwanda kuko byagaragaye ko abana bazajya ku mashuri batibasirwa cyane na Covid-19.

Ati “Abana bazajya ku mashuri ntabwo barengeje imyaka icyenda y’amavuko, mu bushakashatsi twakoze byagaragaye ko batibasirwa, kandi n’abari mu miryango irwaye ntabwo barwaye bityo nta mpungenge dufite. Abo bana bari mu miryango irwaye turabitaho tunabapime turebe ko batarwaye.”

Mu rwego rwo gukomeza guhangana na Covid-19 no kugabanya imibare y’abandura iri hejuru, Dr. Mpunga Tharcisse avuga ko bagiye kwihutisha gahunda yo gukingira uhereye tariki ya 2 Kanama 2021.

Ati “Tugiye kwihutisha gahunda yo gukingira mu ntangiro z’Icyumweru gitaha, inkingo dufite tugiye kuziha abantu benshi bashoboka cyane cyane abafite ibyago byo kwandura, byaragaragaye ko abazahazwa n’iyi ndwara ni abatarakingirwa.”

Abanyarwanda bibukijwe ko Covid-19 igihari kandi ko kubana na yo bikenewe, bityo basabwa gufatanya n’inzego zose harimo n’iza Leta mu guhashya icyorezo cya Covid-19.

- Advertisement -

Ibi Abanyarwanda babisabwe mu gihe Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 30 Nyakanga 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yoroheje ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 harimo no kuvanaho gahunda Guma mu rurgo Umujyi wa Kigali no mu Turere 8 byari bimazemo iminsi 15.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW