Ubukana bwa Delta- intandaro yizamuka ry’ubwandu n’abahitanwa na Covid-19 mu Rwanda

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangaje ko mu Rwanda habonetse ubundi bwoko bwa Covid-19 bwiganjemo ubwa Delta bwabonetse bwa mbere mu Buhinde, Delta mu Rwanda iri ku gipimo cya 56,6%.

Yifashishije ikarita, Minisitiri w’Ubuzima, yagaragaje ishusho rusange y’uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali n’uturere 8 biri muri gahunda ya GumaMuRugo

Ibi Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yabitangaje mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu ubwo yasobanuraga impamvu zatumye Leta yongeraho iminsi itanu ku mategeko ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere 8 twari twarayishyizwemo mu minsi 10.

Usibye uwoko bwa Delta bwandura vuba kandi butera abantu kuzahara no gupfa ari benshi, Dr Ngamije yavuze ko  mu bipimo 242  byo gushaka amoko ya Covid-19 mu Rwanda habonetsemo ubwoko butazwi bw’iyi virus buri ku kigero cya 5,4%.

Ubundi bwoko bwagaragaye ni ubwitwa SARS-COV-2 Wildtyp bwatahuwe ku bantu 49 bangana na 20.2%, Epsilon B.1.427/B1.429 (CA) bwatahuwe ku bantu 38 bangana na 15.7%, ubwoko butazwi bwabonetse ku bantu 13 bangana na 5.4%, Beta B.1.351 (ZA) yatahuwe kuri 4 bangana na 1.6% ndetse n’ubwitwa B.1.576 bwabonetse ku muntu umwe (0.4%).

Dr Ngamije yavuze kandi ko kuva mu kwezi kwa gatandatu imibare y’abashya bandura n’abicwa na Covid-19 yakomeje kuzamuka kuva icyo gihe akaba ariyo ntandaro yogukaza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo.

Dr Ngamije avuga ko kongera iminsi ya ‘guma mu rugo’ bizatanga umusaruro.

Ati: “Si ubwa mbere tubikoze, buri gihe cyose hafashwe izi ngamba, Guma mu rugo yagaragaje ko ishobora gutuma imibare igabanuka cyane.”

Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana mu kiganiro kuri Radio/TV 10 yavuze ko impamvu nyamukuru iri gutuma imibare y’abicwa na Covid-19 izamuka mu Rwanda biterwa n’ubu bwoko bushya bufite ubukana budasanzwe.

- Advertisement -

Ati “Ntago ari mu Rwanda gusa n’ibihugu byakingiye abantu benshi batangiye gupfusha abantu benshi, n’ubwo urukingo rugerageza rushobora kukurinda 95%  bishobora kugera kuri 60% kuri Delta kuko ifite ubukana bwinshi igera mu mubiri uturemangingo tugahita dupfa.”

Dr Nsanzimana avuga ko Virus ya Delta ifite amayeri menshi yo kwihinduranya ndetse ikaba yororoka vuba cyane.

Ati “Niba ziriya virusi z’indi zororoka inshuro imwe Delta yororoka inshuro igihumbi kuko birayorohera kwinjira mu turemangingo no kubyara vuba kuko nta kintu kiyihagarika, kugera mu bihaha birayorohera  mu gihe izindi zitinda mu mazuru no mu muhogo.”

Iyo igeze mu bihaha ihita ifunga imyanya y’ubuhumekero ngo imeze nk’inzuki zuzuye ku kintu kigapfuka.

Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ibimenyetso bya Delta byabonetse bwa mbere i Rubavu nyuma y’uko ikirunga cya Nyiragongo kirukiye Abakongomani benshi bagahungira mu Rwanda.

Ubundi kuri virusi zari zisanzwe umuntu yashoboraga kwandura akamara nibura ibyumweru bibiri ataragaragaza ibimenyetso, bitandukanye na Delta kuko ubu ibimenyetso bigaragara mu minsi ibiri cyangwa n’umwe.

Delta irihuta mu kwandura kuko nk’umuntu umwe ashobora kwanduza abantu bagera mu munani cyangwa 10 ku munsi umwe, mu gihe virusi zabanje zo umuntu umwe yabaga ashobora kwanduza abandi batatu cyangwa bane.

Ikindi gikomeye kuri Delta ni ibimenyetso byihariye abantu batari bazi birimo kurwara umutwe w’igikatu, gucika intege cyane, gucibwamo cyangwa kuruka kandi ikica ku kigero cya 30% ugereranyije n’izayibanjirije.

Uko ibipimo bihagaze ku bwoko bushya bwa Virus za Covid-19 ziri mu Rwanda

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW