Umugabo uvuka i Nyanza yavuze uko yibye amafaranga y’abantu 150 bakoresha Mobile Money

webmaster webmaster

Uyu mugabo witwa Niyonzima Valens yeretswe itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, yavuze amayeri ebiri yakoresheje kugira ngo abashe kwiba miliyoni 2,5Frw y’abakiliya ba MTN mobile money.

Niyonzima Valens w’imyaka 41 avuga ko yafashwe amaze kwiba abantu 150

Polisi y’u Rwanda ivuga ko Niyonzima yafashwe ku wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021 mu Kagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Niyonzima Valens w’imyaka 41 akekwaho  kwambura abantu amafaranga abinyujije kuri telefoni mu buryo bwa Mobile Money, ndetse arabyemera akanicuza icyatumye abijyamo.

Uyu mugabo uvuka mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, ubwo yerekwaga itangazamakuru ku wa Gatatu, tariki 14 Nyakanga 2021, ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali  i Remera mu Karere ka Gasabo, yavuze ko babeshyaga abaturage ko babonye impano na MTN.

 

Kwemera iyo mpano ni byo bivamo kukwiba

Niyonzima Valens avuga ko yatangiye kwiba abantu akoresheje telefoni kuva muri Nyakanga 2017, none afashwe muri Nyakanga 2021 bivuze ko yari amaze imyaka 4 muri ubu bujura.

Avuga ko we n’uwitwa Tuyisenge Emmanuel utarafatwa ari we bakoranaga kuko abandi bagiye batandukana.

Uko bibaga umuntu: Niyonzima yabwiye Polisi ko boherereza umuntu ubutumwa bugufi buriho ko yakiriye amafaranga (ariko ubwo butumwa nta mafaranga aba agiye kuri telefoni), ubundi bakamuhamagara bamubwira ko yabaye umwe mu banyamahirwe bagenewe impano na MTN ingana na Frw 75, 000.

- Advertisement -

Ati “Mu by’ukuri ubwo butumwa bugufi twabaga duhaye uwo dushaka kwambura bwabaga ataribwo (igihuha). Iyo twamaraga kubumwoherereza twamubwiraga imibare akanda kuri telefoni ye kugira ngo yakire ayo mafaranga, ndetse tukamubwira no gushyiramo umubare w’ibanga akoresha bikarangira amafaranga afite kuri telefoni ye aje kuri telefoni zacu.”

 

Amayeri yabo yaratahuwe biga andi…

Niyonzima avuga ko nyuma y’uko uburyo bakoreshaga mbere abantu batangiye kubutahura,  bahimbye ubundi buryo bwo kwiyita abakozi ba RURA kandi atari bo.

Yagize ati “Twahamagaraga umuntu tumubwira ko turi abakozi ba RURA, tukamubwira ko ikarita ye (sim card) bagiye kuyifunga kubera ko abaruweho sim cards zirenze 3, tukamwumvisha ko twamufasha gufunga izitamubaruyeho tukamubwira imibare akanda bikarangira amafaranga afite ayatwoherereje kuri mobile money.”

Niyonzima yavuze ko yafashwe we na mugenzi we bamaze kwiba miliyoni 2.5Frw bayatwaye abantu barenga 150. Uwo bibye menshi ngo bamutwaye Frw 898,000.

Yavuze ko yicuza igihe yataye akora ibi byaha byo gushuka abantu abambura ibyabo.

 

Polisi y’u Rwanda iri maso

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa Niyonzima byaturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

Ati “Polisi yabonye amakuru ko hari umuntu wiba abaturage akoresheje ubwambuzi bushukana akabatwara amafaranga akoresheje uburyo bwa mobile money, niko guhita imushakisha imufatira mu Murenge wa Kimisagara.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abaturage ko bakwiye kuba maso bakirinda ababahamagara biyitirira inzego cyangwa ibigo badakorera kugeza naho babasaba umubare w’ibanga bakoresha muri telefoni zabo cyangwa bakababwira imibare bakanda muri telefoni nyamara nta kindi bagamije uretse kubambura.

CP Kabera yavuze ko abafite ingeso cyangwa umugambi nk’uwo wo kwambura iby’abandi bashatse babireka kuko batazabura gufatwa.

Yavuze kandi ko bagishakisha abakoranaga na Niyonzima kugira ngo na bo bashyikirizwe ubutabera.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ifufungo gishobora kugera ku mezi 6 ku muntu wiyitirira inzego, ndetse n’igifungo kuva ku myaka ibiri kugera kuri itatu ku muntu wihesha umutungo w’undi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW