Umukire w’i Kigali yafatiwe nzira acyuye mu mucyaro umukozi we wo murugo wanduye Covid-19

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Polisi y’u Rwanda yerekanye umugabo wo mu Mujyi wa Kigali wafashwe atwaye mu modoka umukozi we wo mu rugo wanduye COVID-19, arimo kugerageza kumusubiza iwabo mu cyaro mu Karere ka Huye.

Uyu mugabo bigaragara ko yari yateguye neza gahunda yo gucyura mu cyaro umukozi we

Uyu mugabo yerekanywe kuri iki Cyumweru nyuma yo gufatwa ku wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko uyu mugabo yitwaje uruhushya yari afite rwo kujya mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, afata umuhanda akomereza mu Karere ka Huye atwaye umukozi we wo mu rugo.

Yaje gufatwa ageze mu Karere ka Nyanza. Yari yambaye imyenda ifunze hose, bigaragara ko arimo gutinya kwandura COVID-19.

Uyu mugabo yabwiye Itangazamakuru ko yari ajyanye umukozi we iwabo “kubera ko yanze kwishyira mu kato”.

Ubusanzwe iyo umuntu asanzwemo COVID-19 ariko atarembye, asabwa kuguma mu rugo akaba ariho akurikiranwa ari kugeza akize.

CP Kabera yasabye abantu kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ashimangira ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese ukoresha uruhushya yahawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umukozi ntayandi mahitamo yari afite kwari ukujya iwabo, “yenda akanduza abaho”
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

 

IVOMO: Taarifa

UMUSEKE.RW