Umunyezamu wa AS Muhanga akurikiranyweho kwakira ruswa akitsindisha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyezamu wa AS Muhanga yatawe muri yombi acyekwaho kwakira ruswa ngo yitsindishe mu mikino wa Shampiyona.

Mbarushimana Emile uzwi ku izina nka Rupari ukurikiranyweho kwitsindisha yahawe “akantu”

Mbarushimana Emile uzwi ku izina nka Rupari akaba umunyezamu w’ikipe ya AS Muhanga, yabimburiye abandi bivugwa ko bari gukorwaho iperereza, akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa ngo yitsindishe mu mikino imwe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, hakaba hari n’abandi bari gukorwaho iperereza bitewe n’amakuru yatanzwe.

AS Muhanga yarangije shampiyona nta mukino itsinze, ndetse irimo umwenda w’ibitego 20, aho imikino ine ya nyuma yayitsinzwemo ibitego 16. Harimo ibyo yatsinzwe na Sunrise FC 4-1, Etincelles FC 4-0, Gasogi United 4-0 na Mukura VS 4-1.

Uyu akurikiye undi mukinnyi wa AS Muhanga we wafunzwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/umukinnyi-wa-as-muhanga-akurikiranyweho-gukoresha-ibiyobyabwenge-birimo-urumogi.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -