Abakora mu tubari i Kigali bagomba kuba bakingiwe Covid-19, amabwiriza y’ifungurwa ry’utubari

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) bashyize hanze amabwiriza agomba gukurikizwa ngo utubari twemererwe gufungura ndetse n’ibyo bagomba kubahiriza harimo ko abakozi bo mu tubari mu Mujyi wa Kigali bagomba kuba barakingiwe Covid-19 ndetse mu kabari bagahana intera ya metero n’igice(1.5m).

Abakora mu tubari i Kigali bagomba kuba bakingiwe Covid-19

Aya mabwiriza ashyizwe hanze nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame yakomoreye utubari twari tumaze amezi 18 dufunze tukemererwa gukora.

Aya mabwiriza agenga ifungura ry’utubari avuga ko akabari kazafungura ari agafite icyangombwa cy’ubucuruzi gitangwa na RDB cyangwa ipatanti itangwa n’umurenge ikemerera gutanga izo serivise. Ni mu gihe hagomba kuba hari ahantu ho gukarabira mbere yo kwinjira, byongeye kandi ibyicaro byicarwamo bigashyirwaho ikimenyetso kibigaragaza  kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe n’igice.

Buri kabari kasabwe kugira umukozi umwe cyangwa urenze umwe ushinze iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi akagira umwambaro umuranga w’ibara ry’umuhondo. Umuntu wese winjira mu kabari agomba kuba yambaye agapfukamunwa.

Ku kijyanye n’abakora mu tubari, bo bagomba kuba bambaye neza agapfukamunwa kandi igihe cyose, naho abakorera mu Mujyi wa Kigali hiyongeraho ko bagomba kuba barakingiwe Covid-19. Ikindi nuko abakozi bagomba kujya bapimwa Covid-19 buri minsi 14.

Utubari tuzaba twamaze kugaragaza ko twujuje ibisabwa ngo dukore, tugomba kwaka uruhushya rwo gufungura ku Murenge gakoreramo cyangwa kuri RDB, uru ruhushya rukazajya rutangwa mu nyandiko kandi rugashyirwa ahabonwa na buri wese.

Muri iyi myanzuro harimo ingingo y’uko inama y’umutekano itaguye y’akarere cyangwa Umujyi wa Kigali ishobora gushyiraho ingamba zirenze izatangajwe.

Abazajya barenga kuri aya mabwiriza bakazajya bahanwa bigendanye  n’ibihano byagenwe n’inama njyanama y’akarere cyangwa Umujyi wa Kigali.

- Advertisement -

Gusa aya mabwiriza yashyizwe hanze ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngomba mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Agaruka kuri aya mabwiriza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abantu bakwiye kumva neza aya mabwiriza bakirinda kuruhanya n’inzego zishinzwe iyubahirizwa ryayo.

Ati “Turasaba Abaturarwanda kureka kubeshya inzego zishinzwe kuyashyiraho n’ikurikizwa ryayo, niba bavuze ko abakora mu tubari bagomba kuba bikingije byubahirizwe. Turakibaza abantu barenga ku mabwiriza icyo bumvira? ntituzi niba Covid-19 izi kuvuga ngo tumenye ko ariyobumvira. Abantu bo gukora ibituma dutera intambwe ijya inyuma ahubwo bareke dutere ijya imbere.”

CP John Bosco Kabera, yongeye kubibutsa ko abantu bakwiye kuzirikana amabwiriza yashyizweho harimo kwipimisha Covid-19. Abantu barenga ku masaha yagenwe harimo ayo gutaha no gufunga ibikorwa yabibukije ko badakwiye kudohoka.

Abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, CP John Bosco Kabera, yabasabye kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro aho gutwarwa nuko utubari twafunguwe bakirara, abazabirengaho bakazabihanirwa.

Nsabimana Emmanuel umukozi wa RDB, yijeje abafite utubari baka ibyangombwa bibemerera gufungura ko bitazatinda kubera ko serivise zabegerejwe ku Murenge, naho abakenera ibyangombwa bizatangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambe RDB ngo bazihutishirizwa serivise.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW