Abantu 10 bahitanywe na Covid-19, abahawe dose ya kabiri ni 11,646

webmaster webmaster

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 244, bakaba babonetse mu bipimo 12,180.

Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 377 bangana na 3% by’ibipimo 12,180 byafashwe.

Abakingiwe bwa mbere ni 1,782 mu gihe abahawe dose ya kabiri ari 11,646.Abari mu bitaro ni 12.Abarembye ni 18.

Imibare mishya itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare y’abandura ndetse n’abarwara icyorezo cya COVD-19 bakaremba bakomeje kugabanyuka hashingiwe ku mibare y’ubushakashatsi bugenda bukorwa buri munsi harebwa uko icyorezo gihagaze mu Gihugu.

Iyo mibare igaragaza ko hagati ya Kamena na Kanama ubwandu bwa COVID-19 bwigeze kuzamuka bukagera hejuru ya 5% mu Mujyi wa Kigali ukunze kwibasirwa kuri ubu bugeze kuri 0.7% nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi buba bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW