Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Abatuye mu bice bitandukanye by’ahazubakwa umuhanda Nzove- Ruli- Gakenke barasaba ko iyubakwa ryawo ryihutishwa kuko uyu muhanda ubangamira imigenderanire ndetse n’ibikorwa bihuza Imirenge igize Umujyi wa Kigali, iy’Akarere ka Rulindo ndetse n’ibice by’Akarere ka Gakenke.
Muri Werurwe 2021 ibwo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Mininfra, yatangaje ko imirimo yo gusana umuhanda Nzove-Ruli-Gakenke wari wangijwe n’ibiza ku buryo wari umaze igihe utari nyabagendwa by’umwihariko mu bihe by’imvura igiye gukorwa.
Uyu muhanda wa kilomotero 68,7 uturuka ahazwi nko ku Giti cy’Inyoni ukanyura mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge werekeza i Shyorongi muri Rulindo ugakomeza mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke, irimo uwa Ruli.
Ubusanzwe ni umuhanda w’igitaka ariko ibiza bikomoka ku mvura byagiye biwusenya bigahagarika ingendo z’abaturage bawukoresha.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yavugaga ko hagomba kubanza isanwa ryawo hibandwa ku gusiba ibinogo, gukemura ikibazo cy’amazi areka no gushyiramo laterite.
Ni mu gihe gushyiramo kaburimbo byagombaga kuba byatangiye muri Kamena uyu mwaka.
Abaturage baturiye hafi y’uyu muhanda babwiye Tv1 ko umuhanda wakorwa kuko ubangamira ibikorwa byabo by’umwihariko iby’ingendo.
Umwe yagize ati “Uratubangamiye imvura irawica, harimo imyobo, imikuku n’ahantu bashyize gare y’imodoka ntabwo zihagera kubera ibibazo by’uyu muhanda. Bari batwemereye ko mu kwezi kwa Gatatu ibinogo ndetse n’izi nzira bizaba bikoze, mu kwa Gatandatu kaburimbo igatangira kujyamo. Nta na kimwe cyakozwe.”
- Advertisement -
Undi yagize ati “Aha ngaha mu mpeshyi haba harimo ivumbi, ujya ahantu ukagaruka wabaye ivumbi. Ntiwakwambara umwenda w’umweru, wagaruka wabaye ivumbi. Iyo imvura yaguye, imodoka zirasaya, zikanyerera, amagare ntabona uko agenda, moto na zo ni uko, icyaba cyiza ni uko bashyiramo kaburimbo.”
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iteranbere ry’Ubwikorezi mu Rwanda RTDA, Baganizi Emile Patrick, yavuze ko uyu muhanda wakabaye warakozwe gusa waje gutinzwa no kubura ubushobozi.
Ati “Muzi ko gukora uyu muhanda twari twateganyije ko twatangira mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka ariko ahantu twari twiteguye ko tubona amafaranga ntibyakunze, yagombaga gusigara ku mushinga Bassin –Rukomo ntibyakunda. Ubu rero turimo gushakisha andi mafaranga, n’abandi baterankunga. Amafaranga natangira kuboneka turahita dutangira kuwukora.”
Baganizi yavuze ko kugeza ubu hatatangazwa igihe nyiri zina uyu muhanda uzatangirira kubakwa gusa avuga ko ibiganiro hagati ya RTDA n’abaterankunga bikomeje.
Mu 2019, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yasuye imirimo yo kubaka uyu muhanda icyo gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Imihanda, RTDA, kimugaragariza ko imirimo yo kubaka icyo gice kigizwe n’igitaka laterite cyagombaga kuzura muri uwo mwaka gitwaye asaga miliyari 10Frw.
Icyo gihe Minisitiri w’Intebe amaze kwitegereza imirimo yakozwe byavugwaga ko igeze kuri 92%, yasabye ko hakorwa igenzura ryimbitse ku buziranenge bwawo nyuma yo gusanga hari aho utari gukorwa uko bikwiye.
Mu bugenzuzi yakoze kandi Minisitiri w’Intebe yabonye imiferege y’amazi yaratangiye gutenguka.
Mu mwaka wa 2020 Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kongera imihanda itunganyijwe mu gihugu ndetse itangiza umushinga wo kubaka ibilometero 450 by’imihanda mu Turere dutandatu mu Ntara zitandukanye.
Ni umushinga wagombaga gukorwa hatunganywa imihanda yari isanzwe ikubakwa neza mu Turere twa Nyabihu (90km), Gakenke (58 km), Nyaruguru (68 km), Nyagatare (78 km ), Gatsibo (79 km ) na Rutsiro (km 77).
Ni imihanda byari biteganyijwe ko kilometero 253 zizashyirwamo kaburimbo yoroheje (cheap-seal surfacing) na kilometero 197 zizatsindagirwa neza.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW