Amajyepfo: RIB yatangaje ko dosiye 93% z’abasambanyije abana zashyikirijwe Ubushinjacyaha

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuyobozi wa RIB ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo Kamarampaka Consolée yabwiye inzego zitandukanye ko dosiye 93% z’abasambanyije abana zimaze kuregerwa ubushinjacyaha.

Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo zafashe ingamba yo kurandura no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’imirimo ivunanye bikorerwa abana.

Iyi mibare y’abagabo basambanyije abana, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Ntara y’Amajyepfo Kamarampaka Consolée yabigarutseho mu nama yabahuje n’abayobozi batandukanye bo muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, abo mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse n’abo mu nzego z’Umutekano zitandukanye.

Ni inama kandi yari igamije kugaragaza imirimo ivunannye ndetse n’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa hagamijwe kurirandura no kurikumira.

Umuyobozi wa RIB ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo Kamarampaka Consolée avuga ko kuva mu mwaka wa 2020-2021 bamaze kwakira dosiye 285, gusa izigera kuri 235 muri izo zujuje ibisabwa kandi zikaba zimaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Yagize ati:”Dosiye z’abasambanyije abana, twasanze dosiye zigera kuri 7% zidafite ibimenyetso twashingiraho kugira ngo ziregerwe ubushinjacyaha.”

Cyakora Kamarampaka yavuze ko bakomeje iperereza kuri izi zindi zisigaye.

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri(Rwanda Extractive Industry Workers Union) Mutsindashyaka André avuga ko muri ubu bukangurambaga bw’imyaka 5 bifuza kurandura no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’imirimo ivunanye abana bakoreshwa, kuko hari abo usanga bahunze iwabo kubera ibibazo by’ubukene.

Ati:”Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro twabahembaga dukurikije umusaruro babonye, kuri ubu dusigaye duhemba dushingiye ku kazi bakoze kugira ngo abakora mu bucukuzi babone igitunga Imiryango yabo.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Rusabizwa Parfait yavuze ko mu ngamba zikaze bagomba gufata harimo no guha ibihano biremereye abasambanya abana, n’ababahotera.

Yagize ati:”Mu ngamba twafashe kugira ngo duhashye ibi bibazo harimo no kuganiriza Imiryango y’aba bana kuko hari na bamwe muri bo bahishira abakoze ibi byaha.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadée, avuga ko ababyeyi bakwiriye kumva ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurererwa mu Muryango, kuko uruhare rwa mbere ari urwabo.

Ubu bukangurambaga mu kurandura no gukumira ihohoterwa rushingiye ku gitsina n’Imirimo ivunannye bikorerwa abana, ryatangiye mu mwaka wa 2020 rizageza mu mwaka wa 2024, imibare y’abasambanywa n’abakoreshwa imirimo ibujijwe byagabanutse ku rugero rushimishije.

                    Abayobozi ba Polisi mu nama yafatiwemo ingamba zikaze zo guhashya abasambanya abana.
Umunyamabanga Mukuru wa REWU, Mutsindashyaka Andre avuga ko biyemeje kujya bahemba abacukuzi ku kazi bakoze.
Umunyamabangwa Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Rusabizwa Parfait avuga ko bagiye  gushyira mu bikorwa ibihano bihabwa abahohotera abana.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW /Amajyepfo