Amerika yashimye Uburundi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigiye kuzamura amafaranga y’imfashanyo zihereza Uburundi cyane cyane mu gisata cy’ubuzima, yavuye kuri miriyoni 50 z’amadorali ashyirwa kuri miriyoni 65.

Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Allain Guillaume Bunyoni na Ambasaderi w’Amerika mu Burundi Melanie Harris Higgins 

Ambasaderi w’Amerika mu gihugu cy’Uburundi, Melanie Harris Higgins ibi yabitangaje nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe, Allain Guillaume Bunyoni.

Ambasaderi Melanie ku izamurwa rw’iyo nkunga yavuze ko ari mu rwego rwo gufasha mu kurwanya Sida na Malariya no gukingira abagore batwite no kubatabara.

Melanie Harris yemeje ko igihugu cye cyishimiye intambwe Uburundi burimo butera mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuva mu mwaka ushize.

Yagize ati “Leta yanjye yashyigikiye uburenganzira bwa muntu kuva mu mwaka ushize twabonye Leta ifata ingingo mu kurwanya icuruzwa ry’abantu, ibyo byashimwe na Amerika bikagaragara muri raporo y’umwaka ushize yo kurwanya icuruzwa ry’abantu.”

Yakomeje asaba Leta y’Uburundi ubuyobozi bubereye bose bwakongerwa kurushaho kugira ngo abashoramari b’Abanyamerika baze gushora imari yabo mu Burundi.

Nk’uko bivugwa n’Umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Moise Nkurunziza, Minisitiri w’Intebe Allain Guillaume Bunyoni yasabye abaherwe bo muri Amerika gushora imari mu Burundi kuko hatekanye.

Yagize ati “Yashimye ibikorwa Leta irimo irakora birimo bikorwa na Kizigenza(Perezida Ndayishimiye), haba kurwanya ruswa, Minisitiri w’Intebe yasabye ko umubano waba uwo buri wese akuramo inyungu aho dusaba abaherwe bo muri Amerika kuza hano mu Burundi.”

- Advertisement -

Mu myaka 50 ishize, Amerika iha imfashanyo Uburundi harimo no gushyigikira Igisirikare aho buri mwaka Amerika iha igisirikare cy’Uburundi miriyoni 80 z’amadorali y’Amerika.

Ambasaderi Melanie Harris Higgins yavuze ko igihugu kizafasha Leta y’Uburundi kunoza imigambi yashyizwe imbere na Perezida Evariste Ndayishimiye irimo gukomeza intwaro ibereye, ubuhinzi, ubworozi no kurwanya ubushomeri mu rubyiruko n’ibindi bikorwa byo guhuza Abarundi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo: VOA

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW