AS Kigali yasezereye Olympique de Missiri iyinyagiye ibitego 6-0

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ikipe ya AS Kigali yasezereye ikipe ya Olympique de Missiri yo mu birwa bya Comores mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederation Cup ku giteranyo cy’ibitego umunani kuri kimwe(8-1).

AS Kigali yaranzwe n’ishyaka kuva ku munota wa mbere

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Nzeri 2021, ku isaha ya saa cyenda z’amanywa (3:00pm) kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali na Olympique de Missiri zarimo zishaka uzakomeza mu cyiciro gikurikiraho mu majonjora yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Umukino ubanza wari wabereye mu birwa bya Comores, aho umukino wari warangiye AS Kigali ikuyeyo insinzi ku bitego 2-1.

Ni umukino watangiranye imbaraga, gusa AS Kigali bikagaragara ko iri hejuru kurusha Olympique de Missiri, ibi byaje kwigaragaza ku munota wa 25 aho Kwizera Pierrot yaje kuba afasha ikipe y’abanyamujyi kuguma mu nzira nziza yo gukomeza afungura amazamu, ni kumupira yari ahawe na Mugheni Fabrice.

Icyizere cyari kimaze kwiyongera maze mbere yo gusoza igice cya mbere Niyibizi Ramadhan na Abubakar Lawal bafasha AS Kigali kujya mu kiruhuko bizeye gukomeza kuko byasabaga Olyimpic  de Missiri gutsinda ibitego bitanu AS Kigali idakozemo kugiramo ikomeze mu kindi kiciro.

Igice cya kabiri cyaje gutangira ariko abanyamujyi bakomeza intego yo gutaha izamu ry’abo mu birwa, ibi byaje gushimangirwa n’abakinnyi nka Biramahire Abbedy wari winjiye mu kibuga asimbuye kubona igitego cya kane.

Rutahizamu wakoze byinshi mu Rwanda wari wahereye kare ashaka igitego yaje kukibona maze Shaban Hussein Tchabalala yandika igitego cya Gatanu cya AS Kigali ku mutwe mwiza, maze agashinguracumu gaterekwa mu izamu na Rukundo Dennis.

Iminota 90 yarangiye maze umusifuzi yongereyeho iminota itanu irangira ntacyo Olympique de Missiri yari yamaze gutakaza umuzamu wayo kubera imvune . Ubwo umuzamu yavaga mu kibuga habuze ujya mu izamu, bigoranye umukinnyi ajyamo. Gusa nawe yaje kugorwa no kwambara umwambaro w’intoki awukuramo, ntibyaje kumuhira kuko nawe yatashye izamu rye ryandujwe.

- Advertisement -

Umukino ukaba  warangiye AS Kigali isezereye Olympique de Missiri-Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 8-1 mu mikino yombi.

Umukino wo mu cyiciro gikurikira AS Kigali ikazacakirana na Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gutaha. Umutoza Eric Nshimiyimana akaba asabwa kuwutsinda kugirango akomeze mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Abakinnyi bari babanje mu kibuga kuri AS Kigali ni umuzamu Ntwali Fiacre, Rukundo Denis, Ahayikuye Jean Paul, Rurangwa Mossi, kapiteni Bishira Latif, Niyonzima Haruna, Kakule Mugheni Fabrice, Kwizera Peorrot, Abubakar Lawal, Niyibizi Ramadhan na rutahizamu Shaban Hussein Shabalala.

Ku ruhande rwa Olympique de Missiri 11 yari yitabaje babanza mu kibuga ni Ali M’Hadji Omar, Zakaria Naouirou, Youssouf Mooustakima, Hassani Imrane, Andrian Jafiarinoro Manda Wanya, Yousouf Samiri, Anfouanlou El-Had, Adjaoidou Abdou, Mahamadi, Abouhafanifa, Nielson Rakotamamonjy na Majani Akasa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

                                                             11 bari babanje mu kibuga ba AS Kigali
                                            Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Olympique de Missiri
                                                      Shaban Hussein Shabalala nyuma yo gutsinda igitego arimo akishimira
                         Abayobozi ba AS Kigali barimo perezida n’Umunyamabanga mukuru bari bari inyuma y’abasore babo
                                      Nizeyimana Olivier inyuma yari mubaje kwihera ijisho umukino

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW