Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Abagore n’abakobwa bakomeje kwinubira izamuka ry’ibikoresho by’isuku bakenera mu gihe cy’imihango, bakibaza icyaba kihishe inyuma yabyo, Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yongeye kwihanangiriza abacuruza ibi bikoresho bitujuje ubuziranenge ndetse n’ababizamurira ibiciro.
Mu Ukuboza 2019, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko cyakuyeho umusoro ku nyongeragaciro (VAT) ungana na 18% ku bikoresho by’isuku bikenerwa n’abagore, ni mu gihe bitasoraga amahoro ya gasutamo. Ibi byari mu rwego korohereza abagore n’abakobwa kubona ibikoresho mu buryo bworoshye ndetse no gufasha abana b’abakobwa batabasha kubona amikoro yo kubigura.
Nubwo bimeze bitya, hirya no hino mu gihugu abagura ibi bikoresho barataka ko igiciro cyiyongereye kuko ibyaguraga 1000 biri kugurwa 1200 Frw, ibintu bemeza ko bifite ingaruka ku badafite amikoro ahagajie. Ku rundi ruhande ngo hari n’abahitamo gukoresha udutambaro.
Abaganiriye n’UMUSEKE bagarutse ku izamuka ry’igiciro kuri ibi bikoresho.
Umwe muri bo yagize ati “Ubu iyaguraga 800Frw igeze kuri Frw 1000, noneho iyaguraga Frw 1000 igura 1, 200Frw. Usanga bamwe tugorwa no kubigura kandi ari ngombwa buri kwezi, iyitwa ko ihendutse usanga na yo atari nziza.
Ko duheruka bakuraho umusoro, aya Frw 200 yiyongereyeho ate? Ababishinzwe badufasha ibiciro bikagabanuka kuko umuntu niba yahinduraga Cotex mu gihe runaka bamwe ntitugihindura kuko ntiwabona izihagije, bitera umwanda ndetse byanaduteza indwara zo mu myanya y’ibanga, gusa ntakundi twabigenza.”
Undi mu baganiriye n’UMUSEKE yagize ati “Ubu se nkatwe bo mu cyaro ko usanga n’ababyeyi bakennye nta mafaranga bafite, hari igihe yinubira kuyaguha, rero ntakundi wabigenza ukoresha uburyo bwa kera bw’udutambaro kandi twumva ko biteza indwara.”
Undi na we ati “Ntabwo tuzi mpamvu byahenze kuko birakabije kandi biratubangamiye kuko ibikoresho ntitwareka kubigura. Uzi ko Cotex zishira umuntu akabura uko abigenza, nkatwe twitwa ko dusobanutse ntitwabireka. Ingaruka zo ni nyinshi niba buri masaha 6 umuntu ategetswe guhindura, usanga umuntu ayimaranye umunsi wose da.”
- Advertisement -
Mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho by’isuku ku bagore n’abakobwa, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB), bakoze ubugenzuzi bugamije guhangana n’abacuruza ibikoresho by’isuku y’abari n’abategarugori ku biciro biri hejuru, aho abagera kuri 22 bafatiwe mu makosa yo guhanika ibiciro.
Mu itangazo basohoye tariki 13 Nzeri 2021, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko abacuruzi 22 bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza ibikoresho by’isuku y’abagore ku biciro byo hejuru. Bahanishijwe gucibwa amande, agera ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 13.
MINICOM yongeye kwihanangiriza abahanika ibiciro by’ibikoresho by’isuku y’abagore n’abakobwa ndetse n’abacuruza ibitujuje ubuziranenge.
Ibaruwa ya Minisiteri igira iti “Turamenyesha abacuruzi bose ko kugurisha ibikoresho by’isuku y’abagore n’abakobwa ku biciro birenze ibyagenwe no gucuruza ibitujuje ibiro cyangwa ubuziranenge bitemewe, kandi bikaba bihanwa n’amategeko.”
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW