Burundi: Perezida Ndayishimiye yahamije iby’ihagarikwa ry’abajyanama be

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida Evariste Ndayishimiye yemeje ibyari bimaze iminsi bivugwa ko yahagaritse abajyanama be mu kazi yasanze batagerera ku kazi ku masaha yagenwe, yavuze ko yafashe imfunguzo z’ibiro byabo arazibika abaha ikiruko ku ngufu cy’iminsi 15.

Evariste Ndayishimiye Perezida w’u Burundi

Mu bahagaritswe harimo ushinzwe gutangaza amakuru Willy Nyamitwe, Umujyanama Mukuru, Nkusi Charles, Umuvugizi w’Umukuru w’Igihugu, Claude Karerwa Ndenzako, ushinzwe iby’ingendo z’umukuru w’igihugu Godefroid Bizimana, Col Mukwaya Firmin, Albert Nasesegare, Jean Marie Rurimirije na Pascal Barandagiye wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera.

Perezida Evaritse Ndayishimiye yabivugiye imbere y’urubyiruko rwari ruteraniye kuri Stade Intwari yahoze yitwa Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura ku wa Kabiri aho bavugaga ku migambi yo kwihangira imirimo.

Yagize ati “Nibyo koko abo bantu ninjye ubwanjye wabahagaritse mbaha ikiruhuko ku ngufu kuko bantanye akazi bagahembwa batakoze.”

Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko yabibabwiye inshuro nyinshi bakagira ngo ni “ugukina” kugeza ubwo afashe umwanzuro we ku giti cye wo kubahagarika mu gihe cy’iminsi 15.

Ati “Aba bitwaga abajyanama banjye ntibitabiraga akazi, buri gihe ninjye wageraga mu kazi mbere yabo kandi bagakomeza bahembwa nta nama bampaye.”

Yakomeje avuga ko yigeze kubabwira ko nimba badashaka gukora umunsi umwe bazagabana umushahara w’ukwezi.

Perezida Ndayishimiye avuga ko yabahaye kiriya kiruhuko ku ngufu kugira ngo bagende bikosore kuko atahita abirukana mu gihe n’ababasimbura bashobora kuza ari abanebwe kubarusha.

- Advertisement -

Kimwe cya kabiri cy’umushahara w’abahagaritswe ku ngufu, Perezida Ndayishimiye avuga ko kizafashishwa abakene muri kiriya gihugu.

Perezida Ndayishimiye ashinja bamwe mu bayobozi kudakora neza inshingano bahawe bigatuma igihugu kiguma mu rusobe rw’ibibazo.

Aherutse kubwira Abacamanza ko yaje  “kurira imbere yabo” mu izina ry’abanyagihugu batabona ubutabera bubereye kubera ko Abacamanza bamunzwe na ruswa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo: SOS MEDIAS BURUNDI

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW