CHUK yatangiye kuvura Mukakibibi umaze imyaka 8 amara ye yarasohotse hanze

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mukakibibi Didaciene wari umaze imyaka 8 umunani agendana uburwayi bw’amara yahotse hanze yatangiye kwitabwaho n’Ibitaro bya Kigali (CHUK) nyuma y’ubuvugizi bwakozwe n’Itangazamakuru.

Mukakibibi ubu arimo kuvurwa

Uyu mubyeyi wo mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma yari amaze igihe nabwo avuye kuri ibyo Bitaro ariko ntiyahabwa ubuvuzi ibintu yavugaga ko bishyira ubuzima bwe mu kaga. 

Mushimiyimana Josepha utuye mu Karere ka Kicukiro ariko ubu akaba arwaje uyu mubyeyi, yabwiye  UMUSEKE  ko imbangukiragutabara yaje kumutwara ejo hashize tariki ya 5 Nzeri 2021 ahita ajyanwa mu Bitaro bya CHUK, ubu Abaganga bari kumwitaho.

Ati “Imbangukiragutabara yaje kumufata mu rugo, twageze hano baratwakira nta kibazo, bamwitaho ndetse n’ubu  bari kumwitaho ndi kureba uko bamuha imiti.”

Mushimiyimana yavuze ko uriya mubyeyi ari bucishwe mu cyuma, Abaganga bafate ibizamini nyuma akazabagwa amara bayasubize mu mwanya wayo.

Umuvugizi w’Ibitaro bya CHUK, Mbuguje Pascal yabwiye UMUSEKE ko uyu mubyeyi yatangiye kwitabwaho n’Abaganga.

Yagize ati “Yaraye ageze ku Bitaro nimugoroba ubu ari kwitabwaho, baracyakeneye ibizamini kugira ngo barebe uko ikibazo cye gihagaze hanyuma akomeze kwitawaho.”

Yakomeje ati “Aho ikibazo kigiye ahagaragara, ubuyobozi bwa CHUK bwemeye kumufasha. Hari hashize igihe cy’umwaka nibwo yaherukaga kuza CHUK ariko aho ubuyobozi bwameye ikibazo bwihutiye kumufasha.”

- Advertisement -

Usibye kuba CHUK yatangiye kumwitaho, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma nako bwemeye  ko bugiye  gukomeza kumukurikirana haba mu kumufasha mu buryo bw’ingendo mu gihe yahawe rendez-vous na Muganga ndetse ko kureba uburyo bafasha abana b’uyu mubyeyi bavuye mu ishuri gusubiramo hagendewe ku byifuzo bye.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’UMUSEKE, Mukakibibi yavuze ko yagiye kubagwa ibibyimba yari afite maze amara arasohoka ariko ntiyasubizwa imbere ndetse ntiyanahabwa impamvu atasubijweyo, none akaba yari amaze imyaka umunani ataravurwa.

Mukakibibi afite abana batatu, yavuze  ko yagerageje gushaka uburyo bwose bwo kwivuza ndetse mu bihe bitandukanye yagiye agana abavuzi, ndetse ajya CHUK ariko nabwo ntibyagira icyo bitanga.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ngoma-umuturage-arashinja-chuk-kumutererana-akabana-nuburwayi-imyaka-8.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW